Yverry yakoreye mu nganzo abakundana mbere y’uko bizihiza Saint Valentin

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi cyane ku izina rya Yverry yashyize hanze indirimbo ’Umutima’ ngo yakoze ashaka gutura abakundana bose. Ni mbere y’iminsi mike ngo hazihizwe umunsi w’abakundana wa Saint Valentin.

Yverry yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi ndirimbo yayikoze ngo ayiture abafite abakunzi ndetse n’abandi bakunda indirimbo ziryoheye ugutwi.

Ati " Umutima niwo mushinga w’indirimbo nari maze iminsi mpugiyeho. Ni impano nashakaga kugenera abakundana ndetse n’abantu bakunda umuziki uryoheye ugutwi kuko twayikoze twayitondeye."

Yverry yinjiye muri Studio bwa mbere mu mwaka wa 2011 ahera ku ndirimbo yitwa “Igihango” yakoreye muri Studio ya Kina Music hamwe na Producer Clement. Nyuma yaje kujya kwiga ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Yahize ibijyanye n’ ijwi ndetse yihugura no mu gucuranga ibikoresho bya Muzika harimo Piano na Guitar.

Indirimbo za Yverry yamenyekaniyeho harimo Nkuko njya mbirota, Uragiye, na Mbona dukundana, Naremewe wowe, Uzambabarire n’izindi nyinshi zibanda cyane ku rukundo ari nabyo bituma akunda gutumirwa mu bukwe bunyuranye ndetse n’ibitaramo harimo icyo azataramiramo tariki 14 Gashyantare 2019 i Gikondo kuri Miami Bar hahoze hitwa kwa Virgile cyateguwe na Kate Gustave.

Yverry kandi ari mu bahanzi bari guhatanira ibihembo bya Salax Awards 2019 mu cyiciro cy’abitwaye neza muri RNB kirimo Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Buravan, King James, Yverry, Christopher, Edouce, Peace Jolis na Aime Bluestone.

Kanda hano wumve ’ Umutima’ ya Yverry

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo