Yaryamaga mu Kabati ari Uruhinja, Yangaga Ishuri, Yarongowe n’Umurusha imyaka 26: Menya Celine Dion (AMAFOTO)

Céline Marie Claudette Dion wujuje imyaka 53 kuri uyu wa kabiri afatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose muri Canada akaba kandi umuntu wagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Igifaransa mu bihugu bivuga Icyongereza.

Kugeza ubu Celine, ni we muhanzi wo muri Canada wagurishije muzika ye kurusha abandi bose, kopi miliyoni zirenga 200.

Céline Dion, avuga ko yavutse ari umwana wa 14 mu muryango wa Thérèse Tanguay na Adhémar Dion i Québec, umuryango avuga ko wose wari uhuriye ku kintu kimwe ukunda cyane; umuziki.

Céline Dion avuga ko ababyeyi be n’abavandimwe bateranaga bagakora ‘concert’ mu gace k’iwabo, kuva akiri muto cyane akaba nawe ataratangwaga.

Mukuru we w’imfura mu muryango yari atwite umwana wa mbere ubwo Céline Dion yari mu nda ya nyina bamutwite.

Avuga ko nyina ari we wabonye ko mu bana be Céline ari we ufite impano yihariye yo kuririmba.

Afite imyaka 12 ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere abifashijwe na nyina na musaza we Jacques, bayise "Ce n’était qu’un rêve" (Byari Inzozi nsa).

Iyi ndirimbo yayanditse afatanije na nyina n’uyu musaza we. Ubwo urugendo rurerure rwari rutangiye kuko nyina yoherereje René Angélil cassette iriho iyo ndirimbo.

Iki gihe Céline yari afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe Angelil we yari afite imyaka 38. Uyu Angelil yaje kumufasha aba icyamamare mu bihugu bivuga Igifaransa.

Umugore wa ‘Manager’

Celine Dion na René Angélil baje gutangira umubano w’urukundo mu 1993 ku isabukuru ya Céline y’amavuko y’imyaka 25 hanyuma bashakana ku ya 17 Ukuboza 1994 hanyuma baza kunoza umubano basezerana kubana akaramata mu mwaka w’ 2000 i Las Vegas.

Angelil yafashije Dion kumenyekana mu muziki mpuzamahanga

Umunsi bashyingirwa

René Angélil, wapfuye mu 2016, wari uzobereye mu guteza imbere impano nshya, yaje gufata uyu mukobwa wari ukiri muto aramuzamura, aza no kuba umugabo we, bafitanye abana batatu.

Céline yasohoye alubumu nyinshi ziriho indirimbo zakunzwe cyane kubera ijwi rye ry’umwihariko.

Bamwe mu bahanga muri muzika, nka Randy Jackson, bavuga ko Celine Dion, Whitney Houston, na Maria Carey ari yo majwi meza cyane y’ibi bihe bishya mu bagore bose bakora muzika.

Ijwi rye riri mu byamugize icyatwa ku isi

Mu mwaka wa 2017, ikinyamakuru Forbes cyavuze ko yari we mugore wari ukize kurusha abandi bo mu ruganda rw’imyidagaduro ku mutungo usaga miliyoni 250 z’amadolari nubwo uru rutonde rutariho abatari bakiri muri uruganda cyangwa barabiretse.

Muri Kanama 2008, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu muziki ayihawe na Kaminuza ya Laval mu mujyi wa Quebec.

Ubwana butangaje

Nk’umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana 14, Dion yakuze yambara ibyo bakuru be bamukuburiye kuko bitakibakwira kandi birumvikana ko yararanaga na bene nyina akiri muto.

Ngo akiri uruhinja byamusabaga kuryama mu kabati ngo arokore ingobyi [iyi mwita berceau] ngo idasaza vuba.

Bamwe iyo bamenye ubwana bwa Dion, bamukunda kurushaho

Ngo ku ishuri yirirwaga aserezwa na bagenzi be bamwita Vampire [ikinywamaraso] kubera amenyo ye n’urubavu rwe ruto cyane. Ndetse ibinyamakuru by’iwabo mu myaka y’ubwangavu hari abanditsi bamwitaga ‘Canine Dion’ [Inyamikaka Dion].

Mu gitabo yanditse ku buzima bwe, Céline Dion hari aho agira ati “Nangaga urunuka ishuri. Iteka nari narabayeho mbana n’abantu bakuru ndetse n’abana banduta. Nigiye buri kintu nari nkeneye kuri bo. Njye numvaga ubuzima nyabwo ari bo babubamo kurusha uko ishuri ryabukwigisha.”

Gushyira ku kabero by’ingorabahizi

Muri Gicurasi 2000, Dion yakorewe operasiyo nto ebyiri ku ivuriro ry’ababyeyi i new York ngo yongere amahirwe yo kubasha gutwita, nyuma yo kubanza guhitamo gukoresha uburyo bwo gukurwamo intanga agatwitirwa kuko hari hashize imyaka agerageza ariko ntashobore gusama.

Umuhungu w’imfura yabo, René-Charles Angélil, yavutse ku ya 25 Mutarama 2001. Mu 2009, Dion yagize ikibazo cyo gukuramo inda. Muri Gicurasi 2010, Angélil yatangaje ko Céline yari atwite impanga w’ibyumweru 14 nyuma yo kuvurwa inshuro esheshatu ku byo gutwitirwa.

Ku wa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2010, ku i saa 11:11 n’i saa 11:12 mu buryo bukurikirana yabyaye impanga abazwe.

Dion, Angelil n’urubyaro rwabo. Umwana mukuru na we ngo afite impano ikomeye yo kuririmba

Izi mpanga imwe yayise Eddy abikuye ku mwanditsi w’indirimbo w’Umufaransa yakundaga witwa Eddy Marnay wari waranamukoreye alubumu eshanu ze za mbere, undi amwita Nelson ashingiye kuri Nelson Mandela wari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Yaje kugaragara ari kumwe n’abana be b’impanga ze bwa mbere ku gifuniko cya Hello! Magazine cyo muri Canada mu nomero yacyo yo ku wa 9 ukuboza 2010.

Umugabo we René Angelil yapfuye mu 2016 afite imyaka 73 y’amavuko azize kanseri yo mu muhogo, yari amaze igihe kirenga arwaye.

Nyuma y’iminsi ibiri misa, ku WA 16 Mutarama 2016, Dion yaje kubura musaza we mukuru Daniel Dion wapfiriye mu kigo gitanga ubuvuzi bugabanya ububabare bw’ubuzima (palliative care) giherereye i Monreal umujyi uturanye n’uwa Quebec bavutse bakanakuriramo.

Na we yazize kanseri afite imyaka 59, izi mfu zombie zakaba zarahungabanije bikomeye Céline.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo