VIDEO:Gicumbi agiye kurushinga n’umunyamakuru bakorana kuri TV 10

Umunyamakuru w’imikino wa Radio na TV 10, Benjamin Hagenimana, uzwi nka Gicumbi, yamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwe aho agiye kurushinga n’umukunzi we Umuhoza Delphine basanzwe bakorana kuri Radio na TV 10 . Bamaranye imyaka 2 bakundana

Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi, ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe n’abatari bake kuri Radio 10 no mu gihugu. Akunze kumvikana cyane mu kiganiro cya nimugoroba cyitwa ‘Ten Zone’ no kogeza imipira yo ku mugabane w’u Burayi mu kiganiro cyitwa Goal Line.

Delphine Umuhoza we akora kuri TV 10 mu kiganiro cyitwa Prime 10 gicaho ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kugera saa moya z’umugoroba.

Mu kiganiro cyihariye bagiranye na Rwandamagazine.com, Gicumbi yatangaje ko akibona Delphine yahise yumva amukunze ndetse ashaka uko yamwegera ngo amugezeho icyifuzo cye.

Ati " Mubona bwa mbere naramukunze. Uko nteye, nkunda umuntu witonze. Na we rero nabonye ari umuntu atuje, ucishije make."

Gicumbi avuga ko bitamworoheye ‘gucokora’ ijambo ry’urukundo yakundaga Delphine rwari rumaze igihe rumugurumanamo.

Ati " Nabanje kugira ubwoba bwo kubimubwira. Nibazaga niba adafite undi mukunzi ariko nza kwitera akanyabugabo musaba ko duhura."

Delphine avuga ko umunsi yari yamuhaye wo guhuriraho , ngo yubahirije isaha naho ngo niyo arenzaho iminota 5 yari gusanga yigendeye.

Ati " Bwa mbere duhura , nabanje kubyibazaho, mvuga nti ubundi umuntu dukorana umpamagaye ngo tubonane, agiye kumbwira iki ? Bitewe n’uko twari tumaze iminsi tuganira, ndavuga nti reka mwubahe kuko na we nabonaga anyubashye, ndavuga nti reka mpagere."

Yunzemo ati " Njya nanabimubwira, nti iyo urenza saa munani wari wambwiye , hakarengaho iminota 5, nari gusubirayo kuko nahantu twari buhurire hari hafi y’aho ntuye. Naje nje kwiyenza nsanga yantanze. Ubwo aba aransinze."

Bamaze imyaka 2 bakundana

Gicumbi yavuze ko uwo munsi yahise amugezaho icyifuzo cye cy’urukundo ariko ngo ntiyahise asubizwa ‘Yego’ kuko byamusabye ko ategereza icyumweru kugira ngo Delphine amukingurire amarembo y’umutima we.

Ati " Uwo munsi twari guhura saa munani z’amanywa. Nahise mubwira icyifuzo cyanjye. Yubahirije igihe , nanjye ndacyubahiriza. Saa kumi z’umugoroba nari namaze kumubwira ko ikingenza ari ukurundo kandi ko atari byabindi byo gukina. Njyewe ku mutima wanjye numvaga ko nshaka urukundo kandi nabyemera."

Uko yamwubaga, ubwitonzi no kuba ari umuntu ukunda kugisha inama, Delphine avuga ko aricyo cyatumye yemerera urukundo Gicumbi kugeza banafashe icyemezo cyo kurushinga.

Bombi bavuga ko kuva batangiye gukundana, birinze ko batwarwa n’amarangamutima bikica akazi ndetse ngo abari bazi iby’urwo rukundo ni bake mu bo bakorana kuri Radio na TV 10. Abari babizi barimo Fuade ukorana ikiganiro na Gicumbi.

Gicumbi avuga ko kurushinga bizamufasha byinshi harimo umutuzo ndetse n’iterambere haba mu mwuga ndetse no mu buryo bw’ubukungu.

Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki ya 19 Nyakanga kuri Rainbow Hotel ku Kicukiro mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Kiliziya ya Lycée Notre Dame de Citeaux tariki 20 Nyakanga 2019.

REBA HANO IKIGANIRO BAGIRANYE NA RWANDAMAGAZINE.COM

VIDEO: NIYITEGEKA VEDASTE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo