Uwase Sandra arangamiye Abanyarwanda ngo bamufashe kwegukana ikamba rya Miss Africa Netherlands

Uwase Sandra , umunyarwandakazi w’imyaka 20 niwe uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Netherlands aho asaba Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo yegukane ikamba.

Miss Africa Netherlands ni irushanwa ribera mu gihugu cy’Ubuholandi rishyigikira ndetse rifasha abakobwa b’Abanyafurika gutera imbere. Ryatangiye muri 2013.

Uyu mwaka abahatana ni 13 bakomoka muri Sierra Leone, Gambia, Ghana, Senegal, Cote d’Ivoire, Guinee, Cap Vert, Madagascar, RDCongo n’u Rwanda.
Uwase Sandra yagiye kuba mu gihugu cy’Ubuholandi afite imyaka 5. Abana na nyina ndetse na murumuna we. Kugeza ubu Uwase ni umunyeshuri muri kaminuza ya Hogeschool Rotterdam mu ishami rya ‘Social work’.

Kugira ngo ushaka kwitabira iri rushanwa atoranywe, bisaba ko yiyandikisha kuri internet, nyuma hakaba akanama nkemurampaka gatoranya abagera mu cyiciro cyanyuma nyuma yo kubatoranya inshuro zigera kuri eshatu.

Aganira na Rwandamagazine.com , Uwase Sandrine yatangaje ko afite icyizere cyo kugera kure muri iri rushanwa , byanashoboka akaba yanaryegukana.

Ati " Bakoze castings (amahitamo) inshuro 3. Aho hose narahise kandi nubu ndi mu cyiciro cyanyuma. Ikamba nyirizina rizatangwa mu kwezi k’ Ukuboza tariki 2. Nifitiye icyizere kuko no kuba maze gutambuka izo nshuro zose ntabwo biba byoroshye.”

Ushaka guha amahirwe Uwase Sandra akanda ‘like’ ku ifoto iri kuri page ya Facebook y’iri rushanwa ndetse abantu bagakomeza kuyisangiza abandi (share) kuko ngo biri mu byongera amahirwe yo kuba yakweguka irishanwa.

Ati " Uko abanyarwanda benshi banshyigikira, niko binyongerera amahirwe ari nayo mpamvu nsaba Abanyarwanda gukomeza gukanda like ku ifoto yanjye , banakora share….bizanyongerera amahirwe kandi nanjye nifitiye icyizere. Iyo ubonye shares nyinshi na Likes nyinshi uretse kukongerera amahirwe, binaguhesha kwegukana ikamba rya Nyampinga watowe cyane ku mbuga nkoranyambaga .”

KANDA HANO UGERE KU IFOTO YA UWASE SANDRA UMEHESHE AMAHIRWE

Ababyeyi ba Uwase nabo ngo baramushyigikiye cyane kuva iri rushanwa ryatangira ari nabyo bimwongerera icyizere n’umurava wo gukomeza guhatana.

Kubwe ngo icyo arangamiye ni uguhesha ishema u Rwanda. Uwase avuga ko naramuka yegukanye iri kamba azarizana mu Rwanda ndetse akagira n’imishinga afatanyamo n’urubyiruko.

Ati " Ndamutse ntsinze nagaruka mu Rwanda nkazana igikombe ariko nje no kugira ibikorwa mfatanyamo n’urubyiruko rw’u Rwanda…u Rwanda ruri gutera imbere cyane kandi ndanatekereza ko ruzarushaho kuko twagize n’amahirwe natwe yo kwitorera Perezida Kagame kugira ngo akomeza kudufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu…

Mu ntego ashyize imbere naramuka atorewe kuba Miss Africa Netherlands, Uwase Sandra avuga ko azakora imishinga inyuranye yo gufasha urubyiruko rwa Afurika ndetse n’abakomoka muri Afurika ariko baba mu Buholandi. Avuga ko urubyiruko rwa Afurika rufite imbogamizi yo kubona uburezi bufite ireme, kutagira ubuzima bwiza ,...ndetse no kutabasha kugera ku nzozi zabo. Uwase avuga ko impamvu batabigeraho biterwa n’ubukene ndetse n’ivanguraruhu.

Uwase yemeza ko aramutse atowe azaba afite ubushobozi bwo kugira imishinga ategura yamufasha kugira icyo afasha urubyiruko rwa Afurika abifashijwemo n’abategura irushanwa rya Miss Africa Netherlands.

Uwase Sandra uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Netherlands

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo