Uwanditse Seburikoko na City Maid yakoze filime ngufi ivuga ku ihohoterwa rikorerwa abangavu

«Bambi » ni filime ngufi y’iminota 13, yakozwe na Mutiganda wa Nkunda usanzwe uzwi ku kuba ariwe wanditse filime z’uruhererekane Seburikoko na City Maid.

Bambi ni filime ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa Bambi, uba aba kwa mukuru we maze umugabo we akajya mufata ku ngufu. Igihe Bambi afashe umwanzuro wo kubwira mukuru we ibyo akorerwa n’umugabo we, mukuru we amutera utwatsi kuko umugabo aba yaravuze ko umwana amureshya. Ndetse kandi icyo gihe, amazi aba yarenze inkombe kuko Bambi aba yaramaze gusama inda ya muramu we.

Mutiganda wa Nkunda avuga kuri iyi filime yashyize ku rubuga rwa YouTube, yatangarije Rwanda Magazine ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi nkuru nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu ari ikibazo gikomeye kandi kitari gucika ahubwo byiyongera umunsi ku munsi.

Ati " Mu by’ukuri, buri munsi twumva inkuru ku ma radio cyangwa dusoma mu binyamakuru y’imibare y’abana b’abangavu batwara inda. Ikindi kandi n’abo bana ubu babaye ababyeyi tubabona buri munsi n’impinja bahetse ku mugongo basabiriza hirya no hino ku mihanda, abandi bakajya mu buraya. Nta handi biba byakomotse ahubwo biva mu gufatwa ku ngufu kandi ugasanga birakorwa n’abagabo bagakwiye kubarera."

Yunzemo ati "Tujya twumva hari abavuga ko bashutswe, kuri njye ntabwo nemera ko umwana w’imyaka 13 cyangwa 15 wavuga ngo yarashutswe. Ese umugabo ujya gushuka uwo mwana aba yumva atekereza iki ? ibyo ni ibibazo byose nagiye nibaza mbere yo gukora iyi filime, ku bwanjye numva ko gufatwa ku ngufu aricyo cyonyine gihari kandi nitutakirwanya hakiri kare, bashiki bacu bari kubirenganiramo, nkaba mbona ejo hazaza h’u Rwanda ntaho niba abari kuzaba ababyeyi bakarubyarira bakarurerera bari kwandagazwa uyu munsi."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo