Uwamenyekanishije’ injyana y’aba Zulu yapfuye

Joseph Shabalala, wafashije kuzana muzika gakondo y’aba-Zulu mu ruhando rwa muzika ku isi yatabarutse ku myaka 78.

Azwi cyane nk’uwashinze akanayobora korali ya muzika yitwa Ladysmith Black Mambazo yatwaye ibihembo bitanu bya Grammy Awards.

Iyi korali yakoze indirimbo nyinshi zimwe mu zizwi cyane ni nka ’Homeless’ na ’The Lion Sleeps Tonight’.

Shabalala yaguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’epfo uyu munsi mu gitondo nk’uko byemejwe na Xolani Majozi ushinzwe ibikorwa bye.

Korali ya Ladysmith Black Mambazo ubu iri muri Amerika mu bikorwa bya muzika.

Iyi korali yasohoye itangazo rivuga ko "izahora yibuka muzika y’uyu mugabo yamuhuje na miliyoni z’abantu’. Ivuga ko azahora yibukwa igihe cyose.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko yihanganishije abababajwe n’urupfu rwa "Joseph Shabalala washinze itsinda rya Ladysmith Black Mambazo".

Shabalala yavutse mu 1941 hafi y’umujyi wa Ladysmith mu burasirazuba bwa Afurika y’Epfo.

Mu 2014 yatangarije ikinyamakuru The Citizen cyo muri iki gihugu ko akiri muto yifuzaga kwiga akazaba umwalimu cyagwa umuganga.

Ariko afite imyaka 12 byabaye ngombwa ko ava mu ishuri nyuma y’urupfu rwa se, ajya gukora imirimo y’ubworozi, nyuma ajya no gukora mu ruganda.

Mu bihe by’ikiruhuko yaririmbanaga n’inshuti ze baturanye mu itsinda rya muzika bise ’the Blacks’ kugeza ubwo abantu batangiye gukunda muzika yabo nk’uko yabibwiye BBC akiriho.

Baririmbaga indirimbo gakondo z’aba-Zulu banabyina umudiho uzwi nka ’isicathamiya’ ugendana n’iyo njyana gakondo.

Shabalala yayoboye iri tsinda baje kwita Ladysmith Black Mambazo, izina risobanuye; Ladysmith nk’agace k’iwabo, Black ivuga impfizi zari zikomeye mu nka zabo na Mambazo ijambo ry’iki-Zulu rivuga ishoka nk’ikimenyetso cy’iri tsinda cyo gushobora kurusha ayandi.

Muzika yabo yaramamaye guhera mu myaka ya 1970 icurangwa cyane ku maradiyo menshi muri Afurika y’Epfo no hanze yayo.

Shabalala yahagaritse ibikorwa bya muzika mu 2014 nyuma gato yo kuririmba mu gitaramo cyo kwibuka Nelson Mandela.

Yakomeje kwigisha abandi kuririmba, bane mu bahungu be hamwe n’umwuzukuru we umwe bageze ikirenge mu cye bajya mu itsinda Ladysmith Black Mambazo.

Uyu munyamuzika yari kumwe n’umugore we mu bihe bye bya nyuma nk’uko byatangajwe na Xolani Majozi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo