Urugwiro no kurebana akana ko mu jisho hagati ya Khalifan na Lanie (AMAFOTO)

Umuraperi Khalifan n’umuhanzikazi Lanie bagaragaye bagiranye urugwiro no kurebana akana ko mu jisho, gusa bo bahamya ko ngo ari ubushuti busanzwe butagamije urukundo.

Hari ku mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wahuje Kiyovu SC na Rayon Sports kuri iki cyumweru tariki 1 Ukuboza 2019. Ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu SC 1-0 cya Rutanga Eric cyinjiye ku munota wa nyuma w’umukino.

Hagati mu mukino, Khalifan na Lanie wabonaga bafitanye urugwiro rudasanzwe nubwo bo batemeza ko ari urukundo ruri hagati yabo.

Aganira na Rwandamagazine.com, Lanie abajijwe icy’uwo mubano wihariye afitanye na Khalifan, yavuze ko ari inshuti ye isanzwe, bakunda kujyana ku mikino ya Rayon Sports kuko bose bayifana.

Ati " Abatuzi baratumenyere, turi inshuti, ntabwo dukundana. Ntabwo nakubeshya urabizi. Aribyo nabikubwira. Nkunda kumusaba ko twajyana kureba imikino ya Rayon Sports..."

Intero ya Lanie ninayo Khalifan yasubiyemo mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com kuri telefone.

Ati " Lanie tumaranye igihe kinini turi inshuti zisanzwe tukajyana kureba match za Rayon Sports. Turaturanye, muzi afite imyaka 12. Ni best friend wanjye. Ni umuturanyi,...byanashoboka ko twakundana ariko nyine ntabwo byashobotse....urukundo rujya aho rushaka,.. gusa ubu nta mukobwa dukundana.,..."

Abajijwe impamvu bagaragaye bahuje urugwiro cyane, Khalifan yagize ati " Umuntu ujya kurahura iwabo ntabwo ari wa muntu wakwikomezaho...ni inshuti yanjye magara...yangira inama nanjye nkamugira inama...Turakundana bisanzwe, ariko ibyo gukundana ntibirazamo..."

Khalfan yamenyekanye bwa mbere mu ndirimbo yitwa “Uvutse ni inde?” yakoranye na Bulldogg, Fireman na Bridu mu 2013. Muri iki gihe na bwo afite izindi zizwi zirimo iyitwa “Ni za nduru,” “Uko Naje,” “Nabibonye Ugiye” ft. Active, “Ibaruwa” ft Yverry , Love yakoranye na Marina, n’izindi zitandukanye.

Ni umwe mu bari mu itsinda rya Home Boys ryaje kwimurirwa na Jay Polly muri Tuff Gang by’igihe gito nyuma y’uko abari bayigize bashwanye ariko ntibirambe. Khalfan yanagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha ku rubyiniro abandi bahanzi muri PGGSS by’umwihariko abaraperi bagenzi be nka Bulldogg mbere y’uko we ubwe ayigeramo.

Niyomufasha Mutoni Odette ukoresha izina ry’ubuhanzi nka Lanie ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana zitandukanye hatarimo hip hop. Muri 2015 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise ’Iyo mbimenya’ akurizaho Am sorry , Uko ubikora n’izindi zinyuranye.

Bombi bazwiho kuba abafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse ntibakunda gusiba imikino yayo ikomeye

Bagiranye urugwiro biratinda

...bakanyuzamo bakanarebana akana ko mu jisho

Urebesheje amaso, wabonaga rwose Lanie yanyuzwe n’ibiganiro bya Khalifan

Inkuru bijyanye:

Rutanga yababaje Abayovu ku munota wa nyuma ahesha 3 Rayon Sports ( AMAFOTO)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo