Umwongereza umaze imyaka 54 azenguruka isi kuri moto yageze mu Rwanda

Linda Bootherstone-Bick w’imyaka 72 ukomoka mu Bwongereza, umaze igihe kinini cy’ubuzima bwe azenguruka isi, ahamya ko u Rwanda ari igihugu kirangwa n’isuku kandi kigendera ku mategeko.

Yabitangarije i Kigali nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda mu rugendo rwe arimo rwo kuzenguruka isi kuri moto. Yageze mu Rwanda ku itariki ya 08 Ugushyingo 2017.

Linda ukomoka mu Bwongereza ariko utuye muri Australia ahamya ko amaze imyaka 54 azenguruka isi kuri moto. Yatangiye urugendo rwe rwo kuzenguruka isi mu mwaka wa 1963 akiri inkumi.

Linda yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ari ku nshuro ya kabiri ageze mu Rwanda kuko bwa mbere yarugezemo mu 1974 nabwo akaba yari arimo azengura isi kuri moto.

Agira ati " Nkimara kumva inkuru mbi y’uko u Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi nifuje kongera kuhagaruka nk’uko mubibona."

Akomeza agira ati " Gusa maze gusura urwibutso nababajwe n’inzira karengane zishyinguyemo ariko kandi nyurwa n’uburyo u Rwanda rukeye rukaba rwarihuse mu iterambere ukurikije ibibazo rwanyuzemo."

Akomeza avuga ko azabera u Rwanda intumwa nziza y’ibijyanye n’ibyo ubwe yiboneye n’amaso ye.

Ati " U Rwanda ni igihugu nabonyemo isuku ku bantu ndetse naho bagenda mu mihanda, ni igihugu nabonye kigendera ku mategeko ngeranyije n’ibindi nanyuzemo mu myaka 54 ishize. Muzakomereze aho."

Akomeza avuga ko azamara mu Rwanda ibyumweru bibiri ubundi asubire muri Uganda aho yaje mu Rwanda aturutse. Nyuma yaho ngo nibwo azagurisha moto agendaho ubundi asubire muri Australia.

Ati " Umwaka wa 2017 ugiye kurangira nibwo niteguye gusubira aho ntuye muri Australia, ahantu mperuka nkiri umukobwa muto."

Yanze kubyara kuko yikundira gutembera

Linda ahamya ko mu rugendo rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi yifashisha ubushobozi bwe bwite.

Avuga ko hari ibihugu ageramo agakora akazi bakamuhemba akabona amafaranga yo gukomeza kubaho.

Atanga urugero avuga ko hari aho yageze akigisha abantu icyongereza bakamwishyura.

Kubera ko azi gucuranga ibyuma bimwe bya muzika hari aho agera akabacurangira bakamwishyura.

Yongeraho ko yanze kubyara ku bushake bwe kugira ngo abana be batazabaho nabi kandi yikundira ingendo zikorewe hirya no hino na Moto.

Avuga ko izo ngendo amaze gukora imyaka 54 zigamije kumenyana n’abantu bo ku isi n’imico yabo ya gakondo kugira ngo abone uko ayihuza n’imico ye.

Ati " Mu ngendo nkora nshimishwa no guhura n’abantu b’imico itandukanye tukaganira twungurana ibitekerezo biranshimisha kandi muri izo ngendo kuko nashoboye kwandikamo ibitabo bitatu."

Linda avuga ko kandi muri izo ngendo ze ahura n’ibibazo bitandukanye birimo kwibwa ibikoresho no kurwara.

Ahamya ko ariko izo ngendo yazigiriyemo amahirwe menshi yo guhura n’abantu b’imitima myiza bagiye bamwishimira nawe akabishimira.

Ubusanzwe bimenyerewe ko ba mukerarugendo bazenguruka isi kuri moto baba bafite moto zikomeye kandi zihenze.

Linda we afite moto iciriritse avuga ko yaguze muri Uganda, Amadorali ya Amerika 1000, akabakaba muri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko kubera amaze imyaka myinshi azenguruka isi, moto yatangiranye zagiye zisaza.

Ahamya ko kandi yafashe ingamba zo kujya agura moto mu gihugu agezemo kuko gutwara ibintu byinshi mu ndege bihenze.


Uko yagize igitekerezo cyo kuzenguruka isi

Linda yavukiye mu Bwongereza. Akiri muto ababyeyi be bimukiye muri Australia. Ni imfura iwabo mu bana bane barimo abakobwa babiri bashatse. Musaza wabo nawe ariko ngo yanze gushaka ku bushake bwe.

Akiri muto ngo yagiye kwiga gutwara ibinyabiziga mu ishuri ry’umukunzi wa murumuna we.

Yize gutwara ibinyabiziga bitandukanye ageze kuri moto ngo yumva biramuryoheye yiyemeza gukomeza kuyitwara.

Kubera ko ngo yakuze ari umuntu ukunda kugira amatsiko, ashaka kumenya ahantu hatandukanye, yaje kujyana n’inshuti ze gutembera bari kuri moto biramushimisha yiha gahunda yo gukomeza kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ngo arebe uko hameze.

Urugendo rwe rwo kuzengurika isi yarutangiriye mu Burayi.

Uretse kuba Linda ari umukerarugendo, ni umwanditsi w’ibitabo, umuhanzi n’umucuranzi ndetse ni umusizi wabigize umwuga.

Imbuga za interineti akoresha muri izo ngendo ze ni www.lindab.id.au hamwe na www.haefale.de/linda

Linda yatangiye kuzenguruka isi akiri umukobwa w’inkumi

Mu mwaka wa 1978 ubwo yari ari muri Marocco

Linda azi gucuranga umwirongi n’ibindi bicurangisho

Azenguruka mu Mujyi wa Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo