Umutoni Pamella wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 agiye kurushinga

Umutoni Pamella wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 agiye gukora ubukwe n’umusore witwa Kevin Murenzi bamaze umwaka bakundana.

Gusaba no gukwa biteganyijwe ku itariki 1 Kamena 2019 kuri Tropicano Kicukiro hafi ya Paruwasi naho gusezerana imbere y’Imana ni tariki 8 Kamena 2019 kuri Paroisse Saint Michel.

Umutoni ni umwe mu bakobwa 15 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba muri iri rushanwa. Ikamba ryegukanywe na Iradukunda Elsa.

Urukundo rwa Umutoni Pamella na Kevin Murenzi rwatangiye gusakara mu 2018, ubwo akenshi uyu musore yakundaga gushyira hanze amafoto ari kumwe na Umutoni agaragaza ko yamwihebeye.

Umutoni Pamella abaye uwa kabiri mu bo bari bahatanye muri Miss Rwanda ya 2017 ugiye kurushinga kuko Miss Umutoni Uwase Belinda ku wa 1 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’umukunzi we Theo Gakire Ntarugera.

Pamela na Murenzi bagiye kurushinga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo