Umuryango wa David Beckham wanduye Covid-19 ‘ushya’ ubwoba ko bayanduje benshi

Umuryango wa David Beckham wanduye Covid-19 gusa ngo igitangaje nkuko byemezwa na The Sun yatangaje bwa mbere iyi nkuru ni uko ngo bayanduye igitangira kwaduka, bagakomeza gukora ingendo zinyuranye no gutegura ibirori ku buryo ngo baba baragize uruhare mu kuyikwirakwiza.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, David Beckham n’umugore we Victoria bari i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bagiye kureba umukino w’ikipe nshya ya David Beckham, Inter Miami ubwo yakinaga umukino na Los Angeles FC. Nyuma ngo nibwo bafashe umwanzuro wo kujya mu Bwongereza kuhakorera ibirori by’imyaka 21 umuhungu wabo w’imfura, Brooklyn amaze avutse.

The Sun yabyanditse mu nkuru yo kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeri 2020 , iyiha umutwe ugira uti “ POSH & BUGS David and Victoria Beckham secretly caught coronavirus partying in LA – and feared they were ‘super-spreaders’.

The Sun itangaza ko icyo gihe ngo gahunda ya Guma mu rugo yari itaratangira, maze baboneraho gukora ibirori byarimo abantu benshi barimo n’abakomeye muri icyo gihugu. Ni umunsi ngo watwaye ama Euro ibihumbi ijana (£100,000). Ni asaga Miliyoni ijana na cumi n’enye y’amafaranga y’u Rwanda (114.436.308 FRW).

Uwo munsi mukuru urangiye, basubiye i Miami, bakomeza kwitabira ibirori bitandukanye nkuko umuntu wa hafi yabo yabitangarije The Sun.

Uwatanze ayo makuru avuga ko nyuma ngo David Beckham yatangiye kumva atamerewe neza n’umugore we na we ngo atangira kugira ububabare mu muhogo ndetse no kugira umuriro. Icyo gihe ngo ikipe ibaba hafi harimo abashoferi, abarinzi n’abandi bakozi nabo ngo batangiye kurwara , harimo n’abari barembye.

Victoria ngo yagize impungenge, ashyira umuryango wose mu kato mu gihe ngo cyamaze ibyumweru bibiri. Ngo yari afite impungenge nyinshi ko baba baranduje abantu benshi bityo akora uburyo bwose ngo bigarukire aho.

Nyuma yo kunyura mu bihe bitoroshye, David na Victoria Beckham ngo babanje kwisuzumisha ngo barebe niba barakize neza mbere yo kujya mu Bugereki no mu Butaliyani mu biruhuko.

Bahisemo no gusubika ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 18 y’umwana wabo Romeo.

Covid-19 ngo bayanduriye mu birori bitabiriye muri Los Angeles

David Beckham n’umugore we Victoria ubwo bari bagiye kureba umukino w’ikipe nshya ya Beckham....ngo uwo munsi basabanye n’abantu benshi, ari naho bakeka ko baba barandurije benshi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo