Umunya -Ecosse Iain Stewart yaririmbye indirimbo mu kinyarwanda - VIDEO

Umuhanzi Iain Stewart ukomoka muri Ecosse yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yaririmbye mu rurimi rw’ikinyarwanda. Kuririmba mu kinyarwanda ngo ni uko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse n’umuco warwo muri rusange.

Iyi ndirimbo yayise ’Ndagukunda’. Iain Stewart yatangarije Rwandamagazine.com ko yayihimbye ashaka guha impano inshuti ze z’abanyarwanda ndetse by’umwihariko umugore we w’umunyarwandakazi , Umutesi Marie Jeanne ari nawe umwigisha cyane ururimi rw’Ikinyarwanda. Iain na Umutesi bamaranye imyaka 4 barushinze. Bafitanye umwana umwe.

Iain Stewart ati " Mfite inshuti nyinshi zo mu Rwanda. Maze kuhagira inshuti nyinshi. Nkunda umuco w’u Rwanda n’Abanyarwanda. Nashatse kubaha impano. Kumva ndirimba mu kinyarwanda, abantu byarabatunguye cyane ndetse n’inshuti zanjye zo muri Ecosse no mu Bubiligi byabanje kubagora kwemera ko ari njye."

Iain Stewart avuga ko afata u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri. Akunze gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda. Yahereye kuri ‘Rwandan Dream’ yakoranye na Jean Paul Samputu indirimbo nyuma akorana indirimbo ‘Love Again ‘ yakoranye na Mani Martin.

Intego afite ni uguhuza imbaraga n’abahanzi bazwi b’abanyarwanda kugira ngo arusheho kwinjiza muzika ye mu Rwanda ariko anafashe abahanzi bazakorana indirimbo kubasha kujyana muzika yabo ku rwego mpuzamahanga.

Muri 2014 nibwo Stewart yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Rwandan Dream’. Ni album yakoranye na Jean Paul Samputu ari na we ngo watumye amenya byinshi ku Rwanda.

‘I’ve been thinking about you’ yasubiyemo mu njyana nyafurika niyo ndirimbo yaherukaga gushyira hanze. Ni indirimbo yacurangiwe na Producer Pastor P.

Iain Stewart , umugore we n’umwana wabo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo