Umunsi n’isaha uzajya ukurikiraniraho ’INDOTO TV Series’ kuri RTV

Nyuma y’iminsi abakunzi ba Filime z’urukurikirane bateguzwa ’Serie’ nshya yitwa ’Indoto’, kuri ubu hamaze gutangazwa umunsi n’isaha izajya inyurizwaho kuri Teleziviyo y’u Rwanda.

Indoto ni ’Serie’ nshya yakozwe, inatunganywa na Misago Willson bita Nelly wanakoze Filime z’urukurikirane zirimo Seburikoko na City Maid nazo ukurikira kuri Televiziyo y’u Rwanda, RTV.

Indoto Series uzajya uyikurikirana kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa kabiri guhera saa tatu z’ijoro. Izatangira kunyura kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera tariki 15 Kamena 2020.

Indoto ni ’serie’ ishingiye ku nkuru ya Muhire warangije amashuri yisumbuye yizeye kuzahita abona akazi ariko akakabura. Inshuti ye ya kera yaje kumushuka imujyana mu Mujyi ariko iza kumuhemukira, ndetse arayibura. Ubuzima bwakurikiyeho bwaramugoye cyane, biba ngombwa ko ajya gushaka akazi k’izamu.

Nyuma yaho yaje gushaka uko yasubira mu ishuri kuko yari afite indoto zo kuzubaka Application ikomeye. Mu gihe yari atangiye amasomo ye, yakundanye n’umukobwa mwiza cyane ariko wo mu bakire. Urwo rukundo rwaje kuba igisitaza ku masomo ye ndetse rumushyira mu kaga gakomeye.

Buri wa kabiri saa tatu z’ijoro uzajya ukurikirana iyi ’Serie’ ifite inkuru iryoshye

I buryo hari Muhire, umukinnyi w’ibanze muri Indoto Series.....i bumoso hari Niyoyita Roger , umwanditsi wa Indoto TV Series

REBA HANO ’TRAILER’ YA INDOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo