Manushi Chhillar ukomoka mu Buhinde niwe wambitswe ikamba rya Miss World, Iradukunda Elsa wari uhagarariye u Rwanda ataha amara masa.
Ni irushanwa rimaze ibyumweru 3 ribera mu Bushinwa. Ba nyampinga 120 baturutse mu mpande z’isi yose nibo bahatanaga. Ni ku nshuro ya 2 u Rwanda rwahatanaga muri iri rushanwa. Miss Mutesi Jolly yari yahatanye murya 2016.
Ni ku nshuro ya 67 iri rushanwa ryari riri guhatanirwa. Ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017. Ryasorejwe mu Mujyi wa Sanya muri sale yitwa Sanya City Arena guhera saa moya n’igice z’ijoro ku masaha yo mu Bushinwa.
Uretse Manushi Chhillar wegukanye ikamba, umwanya wa kabiri wegukanywe na Miss Mexico naho umwanya wa 3 wegukanywa n’Ubwongereza.
Ba nyampinga b’ibihugu 5 babashije kugera mu cyiciro cyanyuma ni abakomoka mu Bufaransa, Ubwongereza, Ubuhinde, Mexico na Kenya.
Uyu muhango kandi witabiriwe na Miss World 2012 , Yu Wenxia na Miss World 2007, Zhang Zilin. Miss World 2016 Stephanie Del Valle, niwe wambitse ikamba Manushi Chhillar.
Ibihugu 10 byaje mu myanya 10 ya mbere ni: Indonesia, Uburusiya, UbwongerezA, Korea, Jamaica, Mexico, Afurika y’Epfo Ubuhinde, Kenya n’Ubufaransa.
Ubwo yerekezaga muri Miss World 2017, Miss Elsa yari yatangaje ko agiye mu irushanwa yiteguye guhagararira igihugu cye neza. Ntibyamuhiriye kuko ntiyaje no muri 40 ba mbere.
Uyu mwaka abagera kuri 120 baturutse ku migabane yose nibo bitabiriye iri rushanwa
Uhereye i bumoso:Miss World 2012 , Yu Wenxia , Miss World 2007, Zhang Zilin na Miss World 2016 Stephanie Del Valle bari bitabiriye umuhango wo gusoza irushanwa ry’uyu mwaka
Umunyakenya yabashije kuza muri 5 ba mbere
Ba nyampinga baje mu myanya 10 ya mbere
Manushi Chhillar yambikwa ikamba
Miss Iradukunda Elsa ntiyabashije kuza mu myanya 40 ya mbere
######
Byatewe niki?