Umufana wa Rayon Sports yambitse impeta ’Bijoux’ wo muri Bamenya

Abijuru Benjamin bahimba Bent, umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports yaraye yambitse impeta umukunzi we Munezero Aline bahimba ’Bijoux’ uzwi muri Filime Bamenya, amusaba ko bazarushinga.

Ni umuhango bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020.

Kuri Instagram, Munezero Aline yanditseho ko Benjamin ari igice cy’ubuzima bwe, inshuti ye magara ndetse ngo yiteguye kubana na we.

Yagize ati " Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy’amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by’iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy’ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy’ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe."

Abijuru Benjamin wambitse impeta Bijoux ni umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports bakunda kuyiherekeza aho yakiniye hose. Yanahoze ari umwe mu bayobozi ba fan club Ijwi ry’Aba Rayon.

Munezero Aline bahimba ’Bijoux’ kuko ariryo yamenyekaniyeho muri Filime Bamenya, yishimiye kwambikwa impeta

Yakoze mu nganzo, abwira umukunzi we amagambo y’urukundo

Abijuru Benjamin bahimba Bent (uri hagati) ni umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse yahoze mu buyobozi bw’ Ijwi ry’Aba Rayon Fan club

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo