Ubudage: Inanga n’ubuhanga Munyakazi afite mu kuyicuranga byatangaje benshi

Kuva kuwa Gatatu tariki 16 Kanama 2017, Munyakazi Deo arabarizwa mu gihugu cy’Ubudage aho yitabiriye iserukiramuco rya muzika ‘Pop-Kultur Festival’ rizabera mu Mujyi wa Berlin.

Ni iserukiramuco yahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye kandi bafite umwihariko mu buhanzi bwabo baturutse mu bihugu 9. Pop-Kultur Festival izatangira tariki ya 23 Kanama isozwe tariki 25 Kanama 2017.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Munyakazi Deo yatangaje ko iri serukiramuco rizamubera umwanya mwiza wo guserukira u Rwanda ndetse by’umwihariko akamenyekanisha igicurangisho gakondo cy’u Rwanda, Inanga.

Munyakazi yongeyeho ko abahanzi bose bahahuriye bakunze cyane inanga nubwo aribwo bwa mbere bari bayibonye , bakanayitangarira.

Ati " Nageze mu Budage kuwa Gatatu. Batwakiriye neza cyane. Ikintu cyatangaje abahanzi bose twahuriye muri iri serukiramuco, ni uko batunguwe ndetse banatangazwa n’inanga…iyo nyicuranga ubona ari ibintu bishimiye kureba no kumva… n’abandi baturage b’Ubudage tugenda duhura, irabatangaza n’umuziki mwiza igira…”

Yunzemo ati " Ubu turi gukorera repetitions. Twaje turi benshi ariko tugomba kuzagira indirimbo ducurangira hamwe mu ruvange rw’ibicurangisho binyuranye kandi bizaba biryoshye. Twe tuzacuranga tariki 23 Kanama.”

Ni ku nshuro ya gatatu iri serukiramuco rigiye kubera mu Mujyi wa Berlin, bwa mbere ryabaye mu mwaka wa 2015 ribera ahitwa Berghain naho iryaherukaga kuba ari naryo ryitabiriwe cyane ryabaye muri Kanama 2016 ribera ahitwa Neukölln.

Bamwe mubo bahuriye mu Budage

Kumenya gucuranga inanga byamufashije no kumenya gucuranga Gitari ku buryo bumworoheye. Aha yari yasuye rimwe mu maduka akomey acuruza ibikoresho bya muzika mu Mujyi wa Berlin

Yambariye guhesha ishema no kumenyekanisha u Rwanda abinyujije mu gicurangisho cy’Inanga

Munyakazi Deo yatangiye gucuranga inanga muri 2012 ubwo yari afite imyaka 20. Yabyigishijwe n’umusaza Mushabizi uzwi cyane mu nanga yitwa ‘Zaninka’. Kuko yabigiyemo abishaka kandi ashyizeho umwete ngo ntibyamutwaye igihe kirekire kumenya gucuranga iki gicurangisho gakondo cya Kinyarwanda.

Amaze kugira indirimbo 3 acuranga yifashije inanga: ’Twimakaze umuco’,’Urakwiriye Mwami’, n’indi itarimo amagambo(instrumental) ariko inogeye amatwi akaba yitegura gushyira hanze amashusho yayo. Nkuko buri muntu wese wiga gucuranga inanga ahera kuzabamubanjirije, ubu Munyakazi Deo abasha gusubiramo adategwa inanga zo ha mbere zigera kuri 15, ndetse akaba afite n’ize bwite.

Umwihariko we niwo ukomeje gutuma atumirwa mu bitaramo binyuranye n’amaserukiramuco ya muzika.

Munyakazi kandi yagiye afatanya ibitaramo n’ibihangange muri muzika byaje mu Rwanda. Muri abo harimo Cecile Kayirebwa, Keziah Jones umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Umufaransa Guillaume Perret , umuhanga mu guranga Saxophone, Jef Neve, Umubiligi w’icyamamare mu muziki wa Jazz no gucuranga Piano.

Uwo baheruka gufatanya mu gitaramo ni umuririmbyi Joscelyn Eve Stoker uzwi nka Joss Stone ukunzwe cyane mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’i Burayi ndetse akaba yaravuye mu Rwanda bamaze no gukorana indirimbo.

Inkuru bijyanye:

Niki cyashituye icyamamare Joss Stone ngo akorane indirimbo na Deo Munyakazi?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo