The Rain Paul yagarutse mu muziki

Nyuma y’imyaka igera kuri 6 yari amaze adakora muzika, umuhanzi Paul Rugwiro uzwi ku izina rya The Rain Paul uririmba injyana ya RnB yagarutse muri muzika.

The Rain Paul yamenyakanye cyane mu myaka ya 2010, 2011 ndetse na 2012. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Isezerano, Urugendo rushya, Umuterroriste n’izindi zinyuranye.

Nyuma y’umwaka wa 2013, The Rain Paul ntiyigeze yongera kumvikana, haba mu muziki ndetse no itangazamakuru.

Indirimbo nshya yamaze gushyira hanze ni iyo yise ‘Go hard’. Iyo muganiriye akubwira ko impamvu yari amaze igihe kinini ataririmba ari uko hari izindi nshingano yari ahugiyemo gusa ngo yaje gusanga nubundi ntaho yahungira impano imurimo.

Ati " Nari naragize izindi nshingano nagiye njyamo. Nizo zatumye mba mpagaritse muzika. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo Inyamaswa y’inyabwoba ntikwirwa mu gihuru, ubu ngiye gukurikira impano yanjye kuko nasanze nubundi ntaho nayicikira."

The Rain Paul avuga ko agiye kongera gushyira imbaraga mu muziki we akagaruka ku rwego abantu bari bamuziho mu myaka yari yatangiriyeho muzika. Indi gahunda ngo afite ni ugukora amashusho y’indirimbo ze no kugira izo asubiramo mu ndirimbo yamenyekaniyeho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo