Taifa wa City Radio yasezeranye imbere y’amategeko na Yvette bamaze imyaka 6 bakundana (PHOTO+VIDEO)

Umunyamakuru w’imikino wa City Radio, Kalisa Bruno bakunda kwita Taifa yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Ingabire Yvette bamaze imyaka 6 bakundana.

Ahagana ku isaha ya saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 nibwo Taifa na Yvette basezeraniye mu Murenge wa Kimironko, basezeranywa na Mapambano Nyiridandi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge.

Ku mugoroba wo kuri uyu Gatandtu nibwo hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa kuri Nyamuhazi Village . Ubukwe nyirizina ni tariki 27 Nyakanga 2019. Bazasezeranira EAR Kanombe naho abatumiwe bakiriwe muri Olympic Hotel.

Mu minsi yashize, Taifa yatangarije Rwandamagazine.com ko Taifa avuga ko icyatumye ahitamo Yvette ari ubwiza yumubonanye ariko ngo uko bakomeje kumenyana yagiye amubonaho ingezo zindi nziza nyinshi cyane cyane ubumuntu ngo agira.

Ati " Ikintu cya mbere cyankuruye tutabeshyanye, ni ubwiza…Icya mbere iyo ugiye gukunda umukobwa, urabanza ukamubenguka. Mbere na mbere, urabanza ukareba ukuntu asa. Hari abavuga ngo ubwiza bw’umugore babanza kureba mu mutima ariko ntiwareba mu mutima utarabona n’iyo sura ngo ubanze uyibone ..icyo cyarankuruye…uburyo yitwaraga, , imico ye , ubumuntu …byose ni ibintu byakomezaga kugenda binyereka ko ari mu murongo mwiza, ndavuga ngo ibi bintu bigomba kuba byavamo ikindi kintu."

Taifa yavuze ko yishimira ko Yvette ari umwe mu bamutera imbaraga mu mwuga we w’itangazamakuru kuko ngo bamenyanye ariwo mwuga akora. Yemeza ko urugo rwabo ruzashingira ku rukundo kurusha uko rwashingira ku kindi icyo aricyo cyose kandi ngo bazajya baruragiza Imana.

Murumuna w Yvette yishimiye kwakira Taifa mu muryango

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo