Stromae yatangaje ko yigeze gushaka kwiyahura

Umuririmbyi w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae yatangaje ko imiti irwanya maraliya yanyweye muri Kamena 2015 yamugizeho ingaruka zikomeye, akagera nubwo yari agiye kwiyahura, umuvandimwe we akahagobokera igihe.

Kuva yahabwa imiti irwanya maraliya muri 2015, Stromae yakomeje kugerwaho n’ingaruka yatewe n’uwo muti witwa Lariam. Ingaruka yakunze kugira harimo kumva yiyanze no kubona ibintu bidahari (hallucinations).

Mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka nibwo Stromae yatangaje ko hari igihe byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Icyo gihe yagize ati " Byigeze kumbaho njyanwa mu bitaro igitaraganya. Ngira ibintu bike nicuza mu buzima, ariko iyo biba ibishoboka, ibihe bigasubira inyuma ntabwo nari kumwa Lariam, nabikora ntazuyaje."

Stromae ugifite uburibwe yatewe n’uwo muti azatanga ubuhamya bushya mu kinyamakuru Malaria Business. Ni ikiganiro kizacishwa kuri France O ku itariki 29 Ugushingo 2017.

Nubwo icyo kiganiro kitarajya hanze, ikinyamakuru Purepeople cyashyize hanze igice gito cya bimwe mu bizaba bigikubiyemo.

Muri icyo kiganiro, Stromae yagize ati " Nagize ingaruka zaturutse ku muti wa Lariam. Byambayeho muri Kamena 2015. Hari mu gihe nakoraga ibitaramo muri Afurika. Nari mfite stress, imbaraga zari zanshiranye ariko ahanini byatewe na Lariam. Mu gihe cy’ibitaramo sinabashaga kubyumva kuko nta gusubira inyuma kwari guhari…ni ibintu byinshi."

Muri icyo kiganiro nibwo azatangaza uko yari agiye kwiyahura kubera umuti wa Lariam ariko kubw’amahirwe umuvandimwe we akahagoboka.

Ati " Umuvandimwe wanjye yabashije kubibona hakiri kare ko hari ikitagenda. Ntekereza ko iyo atahaba , nari kwiyahura iryo joro. Ni ukuri. Amagambo mbabwira kuri ibi ndayitondera. Iyo atahaba iryo joro, sintekereza ko nari kuba ndi kuvugana namwe aka kanya."

Muri Kamena 2015, Stromae yagombaga gukorera igitaramo mu Rwanda avuye i Kinshasa muri RDC. Mbere gato y’uko akora igitaramo cy’i Kinshasa, yahise asubizwa mu Bubiligi igitaraganya kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite, ibitaramo bye bihita bisubikwa harimo n’icyo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Iki gitaramo ariko yaje kugisubukura tariki 17 Ukwakira 2015 ndetse akorera mu Rwanda igitaramo nanubu kikiri mu mitwe y’abakunzi ba muzika babashije kucyitabira ndetse n’abakibariwe mu nkuru.

Muri Kamena 2015 nibwo Stromae yahawe imiti yo kumurinda kurwara Malariya ariko nanubu aracyagirwaho ingaruka n’iyo miti ya Lariam yanyweye.

Muri Werurwe nibwo yari yatangiye ngo kubona ibintu bidahari (hallucinations) bitewe n’ingaruka z’iyo miti.

Umugore wa Stromae aheruka gutangaza ko nyuma yo kunywa iyo miti , atigeze abona umugabo we asubira uko yahoze mbere.

Nyuma y’amezi make, Stromae akoreye igitaramo mu Rwanda , nibwo yarushinze na Coralie. Muri 2012 nibwo Stromae yamenyanye Coralie Barbier ukora ibijyanye n’imideli, ubwo yamusabaga kumudodera imyambaro yihariye ijyanye n’indirimbo ze ziri kuri Album ye yise ’Racine carrée’ yasohoye muri 2013. Umubano wabo warakomeje kugeza bashyigiranwe muri 2015.

Stromae n’umugore we Coralie wamubaye hafi cyane mu buribwe yatewe n’imiti yanyweye

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nibwo Stromae yatangaje ko abaye ahagaritse muzika ko ahubwo azakomeza kwandikira abahanzi indirimbo cyane cyane akibanda ku muhanzikazi wo mu Bufaransa witwa Vitaa.

Paul van Haver wamenyekanye mu muziki nka Stromae yavutse tariki 12 Werurwe mu 1985 avukira mu Bubiligi. Ni mwene Rutare Pierre n’umubiligikazi Miranda Marie Van Haver. Rutare ni umunyarwanda akaba yarahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo