Senderi arabyinira ku rukoma kubwo kuba mu bahanzi bashimiwe na Perezida Kagame –AMAFOTO

Nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi agera kuri 98%, Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bamubaye hafi kugeza no ku bahanzi batahwemye kuba inyuma y’umukandida wa FPR Inkotanyi ari nabyo Senderi Hit aheraho ahamya ko ari ikintu gikomeye kuri we na bagenzi be bashimiwe na Perezida Kagame.

Nyuma yo gukusanya amajwi y’abatoye bose, Komisiyo y’igihugu y’amatora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa Gatanu no ku wa kane ku banyarwanda batuye mu mahanga. Iyi mibare igaragaza ko Kagame Paul yagize amajwi 98.63%, Mpayimana agira 0.73 naho Frank Habineza agira 0.47%.

Mu ijoro ryakeye, guhera ku isaha ya saa yine z’ijoro nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangiye gutangaza amajwi y’ibanze. Nyuma y’uko yari imaze gutangaza amajwi agera kuri 80%, bikagaragara ko bidasubirwaho Paul Kagame ariwe watowe, bamwe mu banyamuryango bagiye ku ngoro ya FPR Inkotanyi iherereye i Rusororo aba ariho babyinira intsinzi ndetse nyuma Perezida Paul Kagame aza kuhabasanga.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wamufashije muri uru rugendo ahereye ku muryango we n’abandi bateguye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mubandi yashimiye ku buryo bw’umwihariko harimo abahanzi n’abanyamakuru ku kazi gakomeye bakoze.

Yagize ati " …ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi, abaririmbyi, batubaye hafi igihe cyose ahari imbeho bakatumara imbeho, ahari hashyushye bakahashyusha kurusha."

Hari ndetse n’abanyamakuru baba abo mu gihugu, abo hanze, baba abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho.”

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ashimiye abahanzi babaye hafi umukandida wa FPR Inkotanyi, yanafashe umwanya yifotoranya nabo, ibintu byakoze ku mutima wa Senderi.

Mu kiganiro yagiranye Na Rwandamagazine.com, Senderi yatangaje ko gushimirwa n’umukuru w’igihugu ari ikintu kidasanzwe, by’umwihariko gushimirwa na Perezida Paul Kagame ngo ni ibindi bindi.

Ati " Byanshimishije cyane binankora ku mutima kuba Perezida wacu yadushimiye. Ibyo twakoze byari nko kwikorera kuko twubahirizaga inshingano zacu nk’abahanzi bazi icyo bashaka, …bashaka gutera imbere kurushaho…Ntabwo ari buri wese ushimirwa n’umukuru w’igihugu ariko noneho gushimirwa na Perezida Kagame wubahwa n’amahanga yose ni agahebuzo…”

Senderi yavuze ko ibyo Perezida Paul Kagame yabakoreye abashimira ari ikintu gikomeye kuri muzika yabo muri rusange.

Ati " Buriya bisobanuye byinshi. Bisobanuye iterambere ry’umuziki wanjye ndetse n’uwabagenzi banjye kuko twakoreraga hamwe. Niba Perezida afata umwanaya agashimira ibikorwa dukora, biragaragaza ko imbere ari heza cyane.”

Senderi Hit umenyerewe mu ndirimbo zigaruka kuri gahunda za leta n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nk’umuhanzi ukunda Rwanda atazatezuka ku ntego yo gukorera igihugu cyambabyaye kuko ari wo murage utagira ingurane.

Miss Mutesi Jolly na Miss Elsa Iradukunda ni bamwe mubitabiriye ibikorwa byose byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi...Perezida Kagame na bo yabashimiye

Senderi yari yasazwe n’ibyishimo

Abahanzi bafata ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame

Inkuru bijyanye:

Ibyishimo bidasanzwe, gucinya umudiho nibyo byaranze abanyamuryango ba FPR bishimira intsinzi ya Paul Kagame - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo