Rubavu BVWT: Jay Polly yahoberaniye ku rubyiniro n’umugore we byizihira benshi (AMAFOTO)

Umuhanzi mu njyana ya HIP HOP mu Rwanda, Tuyishime Joshua "Jay Polly" yafatanyije n’umugore we basusurutsa abitabiriye imikino ya ’Rubavu Beach Volleyball World Tour iri kubera mu karere ka Rubavu, mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu kubw’ubutumire yahawe n’abateguye iri rushanwa, ndetse barahoberana byizihira abari bitabiriye iki gitaramo kuko wabonaga ko umubano wabo wongeye kuba ntamakemwa.

Ubwo imikino yo kuri uyu wa kane yari isojwe, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, itsinda ry’abanyeshuri batatu biga muri "Nyundo School of Music" babanjirije Jay Polly ku rubyiniro baririmbira abafana aho bavanze indirimbo z’inyarwanda, izo ku mugabane wa Afurika ndetse n’izindi zitandukanye.

Jay Polly yahamagawe ku rubyiniro abanza gusaba abafana kuzamura amajwi bakanabyina aho yahise atangira kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi nka ’Ku mucanga’, Ndacyariho’, ’Vuza Ingoma’ yafantanyije na TBB ndetse na ’Too much’ yafatanyije na Urban Boys, Marina,.....

Nyuma yo kuririmba indirimbo eshanu, Jay Polly mu bwitonzi n’amarangamutima menshi, yasabye uwacurangaga umuziki kuwuhagarika, asaba umugore we kuza ku rubyiniro aho yagize ati "Hari indirimbo naririmbiye umugore wanjye, bayishyiremo aze tuyibyine"

Nyuma yo gusaba indirimbo kwa Jay Polly, abafana batunguwe, bidatinze umugore wa Jay Polly, Uwimbabazi Sharifah azamuka ku rubyiniro bafatanya kubyina indirimbo yitwa ’Malaika’ aho bombi banyuzagamo bagahoberana, ari na ko abafana babagaragarizaga ko babishimiye.

Jay Polly umeranye neza n’umugore we yigeze gufungwa igihe cy’amezi atanu mu mwaka wa 2018, azira gukubita no gukomeretsa uyu mugore bafitanye umwana aho Tariki 4 Kanama 2018 nibwo yafashwe na Polisi y’ u Rwanda afungirwa muri gereza ya Mageragere, afungurwa muri Mutarama 2019.

Abanyeshuri bo ku Nyundo nibo babanje ku rubyiniro

Jay Polly yongeye kugaragaza ko agihagaze bwuma

Jay Polly n’umugore we berekanye ko umubano wabo wongeye kuba ntamakemwa

PHOTO:UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Kangalo jey

    Andika ubutumwa thenk you jey turakwemera

    - 19/10/2019 - 04:08
Tanga Igitekerezo