Rubavu: Abakunzi ba muzika barashinja Hotel Sunrise na The Ben ubutekamutwe

Bamwe mu bakunzi b’Umuhanzi The Ben bo mu Karere ka Rubavu barinubira uburyo yaje kubataramira akerewe mu gitaramo cya After Party cyabereye muri aka karere kuri uyu wa 5 Gashyantare 2017.

Abafana bari bitabiriye igitaramo The Ben yakoreye i Rubavu

Bari bamwishimiye

Ahagana saa moya z’umugoroba nibwo iki gitaramo cyasojwe ha5a MC Tino na The Ben ubwe bemezaga ko impamvu ari uko igitaramo kigiye gukomereza muri Hotel Sunrise

The Ben ajyanwa ku modoka

Imodoka yamukuye kuri Stade ya Nengo yabereyeho igitaramo

Byari biteganijwe ko After Party y’igitaramo The Ben yakoreye i Rubavu iza gutangira saa mbili z’ijoro muri Hotel Sunrise iherereye mu Karere ka Rubavu ariko uyu muhanzi yahageze saa munani z’ijoro.

Aba bakunzi ba muzika bemeza ko ibyo iyi hoteli ndetse n’umuhanzi The Ben babakoreye ari ubutekamutwe kuko ngo batiyumvisha uburyo babwirwa kubona umuhanzi saa mbili hakarengaho amasaha atandatu bataramubona.

Aisha Mukeshimna, umwe muri aba bakunzi ba The Ben yabwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ati “Ubu nishyuye ibihumbi icumi byanjye bambwira ngo umuhanzi araza saa mbili, maze amasaha arenga ane mutegereje ntawe mbona, ibi turabirambiwe, ubu ni ubutekamutwe iyi hoteli na The Ben badukoreye, njye ahubwo bansubize ayanjye, bitabaye ibyo turajya muri polisi.”

Akomeza agira ati “Hari abana benshi baba basimbutse ibipangu by’iwabo bakunda The Ben bavuga bati reka tugereyo nk’isaha imwe tumurebe, ubwo se baramubonye? Ibi mbifata nk’ubujura no kwambura abaturage rwose, njye ibi ndabirambiwe, aka ni agasuzuguro ahubwo inzego z’umutekano zijye zikurikirana ibi bintu kuko birakabije.

Ku itangazo byagaragaraga ko after party itangira saa mbili ariko The Ben yahageze saa munani

Simpenzwe Innocent we avuga ko kubeshya abafana amasaha bizatuma batakariza icyizere abahanzi ndetse n’amwe mu mazu baba bari bukoreremo ibitaramo.

Ati “Nk’ubu se iyi hoteli idukoze ibi hari uwakongera kuyigirira icyizere? Baba bashaka kuturya amafaranga gusa, ariko hakagombye kujyaho amategeko aturengera rwose kuko usanga turengana nkatwe abafana, umuntu arakubwira ngo saa mbili bikarinda aho bigera saa saba nta muhanzi urabona? Ubwo se ni Imana dutegereje, ni Nyagasani dutegereje se?

Mushyoma Joseph uhagarariye inyungu za The Ben muri iki gitaramo avuga ko ikibazo bagize ari uko batinze guhabwa amafaranga na Hotel Sunrise.

Ati “Nta mafaranga baraduha twebwe turi tayari kuva sa tanu, n’ubu ngubu duhagaze kuri reception batubwiye ngo baratugeraho batuzaniye amafaranga kandi ibintu by’ama club urabizi iyo umaze kwinjira bahita baguheza.”

Umuyobozi wa Hotel ya Sunrise Ngarambe Francois Regis avuga ko ikibazo cyabaye ari bamwe mu bafana badasobanukirwa icyo After Party ari cyo.

Ati “Ni cya kindi cy’abantu batariyumvisha after party icyo ari cyo, after party itandukanye na concert, ni nk’akabyiniro (night club), saa mbili night club yari yatangiye, ni ya myumvire y’abantu, abantu benshi ntabwo barasobanukirwa na after party, umukiriya hari icyo yari ategereje, hari icyo yishyize mu mutwe, yumvaga ko uko byagenda byose agomba kuba ari kumwe na The Ben guhera saa mbili kugeza mu gitondo, ariko ntabwo ariko byari bimeze yagombaga kuza sa sita n’igice akaririmba akifotozanya n’abafana kandi byabaye

Si ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye kuko ubwo King James aherutse kumurikira alubumu ye Urukundo muri aka karere abafana bamutegerereje muri hotel bari babwiwe ko habera after party ariko baraheba, we ntiyigeze anahagera kandi abafana bishyuye amafaranga yabo.

Bamwe mu bakunzi b’umuziki babonye umuhanzi bategereje ataje batangira gusaba gusubizwa amafaranga.Photo:Izubarishashe.rw

Abitabira ibitaramo bakabeshwa ko umuhanzi runaka aza kubataramira ntaze cyangwa yaza agakererwa bemeza ko ari umuhanzi ndetse na ba nyiri mahoteli baba babiziranyeho, ikintu abakunzi ba muzika bafata nk’ubutekamutwe bakorerwa kugira ngo babakuremo amafaranga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo