R.Kelly ’yakubitiwe muri gereza’

Umunyamategeko wa Robert Kelly yasabye ko arekurwa nta nteguza, nyuma y’uko akubiswe n’uwo bafunganye muri gereza.

Steve Greenberg yavuze ko umukiriya we yasagariwe muri gereza ya Chicago aho afungiye ategereje urubanza ku birego byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.

Urugero rw’ibikomere yatewe n’uko gukubitwa ntabwo ruzwi nk’uko uyu munyamategeko yabyanditse kuri Twitter.

Kelly ahakana ibyaha byinshi aregwa birimo gusambanya abakobwa bakiri abana no gucuruza abantu bigamije ubusambanyi.

Amakuru akekwa y’uko gukubitwa kwe yavuzwe bwa mbere n’ikinyamakuru TMZ, cyavuze ko umuntu ufunganye nawe yakubise ibipfunsi (amakofe) Kelly ubwo yari yicaye ku gitanda.

Uyu bafunganye ngo yaba yari yarakajwe n’uko umukuru wa gereza yabujije gusurwa, inshuro zirenze imwe, kubera umubare w’abafana ba R.Kelly bigaragambiriza hanze y’iyi gereza.

Bwana Greenberg yagize ati: "Uko mbyumva, buri gihe iyo hari abashyigikiye R.Kelly bigaragambije hanze ya gereza, gereza yose barayifunga."

Kelly, wari mu byamamare bikomeye muri RnB mu myaka ya 1990, amaze igihe kirenga umwaka muri gereza ategereje kuburanishwa ku byaha yarezwe muri Illinois, Minnesota na New York.

Yangiwe kurekurwa by’agateganyo inshuro eshatu.

Hari aho umucamanza w’i Brooklyn yavuze ko hari "impamvu zikomeye ko yahungabanya abatangabuhamya", mu kirego cy’uko yari akuriye umugambi munini w’ibyaha byo kwinjiza abagore n’abakobwa mu gusambana nawe.

Urubanza rwe biteganyijwe ko rutangira mu kwezi gutaha, ariko umunyamategeko we yasabye ko hagati aho uyu muhanzi arekurwa ku bw’umutekano we.

Greenberg yanditse kuri Twitter ati: "Leta ntabwo ibashije kurinda umutekano we, kandi ntishoboye no kumuburanisha. Ntabwo dukwiye gufunga abantu iteka ryose kuko tudashobora kubaburanisha mu gihe gikwiye".

Umuvugizi w’amagereza muri Amerika ntiyemeje cyangwa ngo ahakane niba R.Kelly yarakubitiwe aho afungiye.

Bwana Greenberg yavuze ko "yabonye amakuru avuguruzanya ku bikomere yagize" kandi ko "nta makuru yahawe n’aho afungiye".

Ati: "Twizeye ko atakomerekejwe bikabije."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo