Platini yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Nemeye Platini yasezeranye imbere y’amategeko na Ingabire Olivia umukunzi we bitegura kurushinga.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Platini yamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yabanagamona Mujyanama Claude, TMC kuri ubu uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ari nayo mpamvu kuri ubu Platini akora umuziki ku giti cye.

PHOTO:Plaisir Muzogeye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo