’Photographer’ Moses Niyonzima yasezeranye n’umunyamakuru mugenzi we (AMAFOTO)

Moses Niyonzima usanzwe ukora umwuga wo gufotora amafoto y’itangazamakuru yesezeranye imbere y’amategeko na Rehema Dudu nawe usanzwe ari umunyamakuru kuri Life Radio ya ADEPR.

Ni umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 30 Kanama 2020 mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Tariki 8 Werurwe 2020 ni bwo Niyonzima Moses na Rehema Dudu berekanwe imbere y’abakirisitu ba ADEPR Remera aho Moses Niyonzima asengera.

’Bamenyanye bakiri bato’

Moses Niyonzima yatangarije Rwandamagazine.com ko we na Rehema bamenyanye mu myaka myinshi ishize ’ bakiri bato’ ariko mu myaka ine ishize ngo nibwo yateye intambwe amusaba urukundo ari nabyo byavuyemo umushinga wo kubana.

Ati " Rehema tumaze igihe tuziranye. Twamenyanye tukiri bato. Buriya abantu basengera muri ADEPR baramenyana cyane. Namumenye aririmba muri korali, nkomeza kwitegereza imico n’imyifatire ye ariko ntaragira ijambo mubwira."

" Muri 2016 nibwo rero namwegereye mubwira urukundo namukunze, nawe arankundira aranyemerera, urukundo rwacu rutangira ubwo, none ndashimira Imana ko twasezeranye imbere y’amategeko, twitegura no kujya imbere yayo ngo duhamye isezerano ryacu."

Gusezerana kwabo imbere y’Imana biteganyijwe tariki 14 Ugushyingo 2020.

Moses Niyonzima asanzwe afotorera ikinyamakuru Igihe.com. Ni umwuga amazemo imyaka 6. Yatangiye aka kazi akorera ikinyamakuru Inyarwanda.com. Ni umwe mu bazi gufotora amafoto y’ubuhanga ndetse yihariye ajyanye n’itangazamakuru.

Moses Niyonzima kandi anakorera ikigo cya StoryKast gikora mu bijyanye no gufata amashusho n’amafoto.

Muri 2016, nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhanitse mu gufotora, mu irushanwa "Capture the Beauty of Rwanda’’ ryateguwe na Tecno Mobile na Afrifame Pictures, yaje mu batsindiye ibihembo bikuru nyuma y’aho ifoto ye yafotoye yabaye iya mbere igahiga izindi zari irushanwa. Icyo gihe yahembwe telefone ihenze ndetse no gutemberezwa mu ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu.

Mu buzima busanzwe, Niyonzima ni umucuranzi wa Piano akaba umuririmbyi muri Korali Elayono yo muri ADEPR Remera.

Rehema basezeranye we asanzwe ari umunyamakuru wa Life Radio ya ADEPR akaba n’umuririmbyi wa Korali y’i Gihogwe.

Batera intambwe bagana mu byicaro bategereje inyigisho zagenewe abagiye kurushinga

Byari ibyishimo kuri bombi nyuma y’uko bemerewe kuba umugabo n’umugore imbere y’amategeko

PHOTO: KWIZERA Emmanuel

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo