Olivia ugiye kurushinga na Irambona Eric yakorewe Bridal Shower [AMAFOTO]

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe nibwo Mugeni Olivia yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere yo kurushinga na myugariro wa Rayon Sports Eric Irambona bamaze imyaka 3 bakundana.

Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019. Bazasezeranira imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro ahazwi nka Saint Patrick. Uwo munsi ku isaha ya saa tatu nibwo hazaba habanje umuhango wo gusaba no gukwa ku Kicukiro kuri Mel Rose Palace . Nyuma y’iyo mihango yose, abatumiwe bazakirirwa muri Salle Ahava River Kicukiro iherereye imbere ya Academy Secondary School.

Tariki tariki 30 Ukuboza 2018 nibwo Irambona Eric yari yasabye umukunzi we ko yamubera umugore mu muhango umenyerewe nko gutera ’ivi’. Hari nyuma y’umukino ikipe ye ya Rayon Sports yari imaze gutsinda Amagaju 2-0 tariki 30 Ukuboza 2018.

Irambona Eric afatwa nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza nawe akaba ariho avuka. Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013. Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.

Irambona agiye kurushinga nyuma ya Manishimwe Djabel warushinze tariki 26 Mutarama 2019 na Niyitunganye Kawthar.

Mugeni Olivia ugiye kurushinga na Irambona Eric

Olivia yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’inshuti ze z’akadasohoka

Bamaze imyaka 3 bakundana uruzira imbereka

Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019

PHOTO: Byishimo Espoir [HAPPY]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo