Oda Paccy na we yasezeye muri Salax Awards 2019

Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya Oda Paccy yabaye undi muhanzi utazitabira Salax Awards 2019 kubera ngo impamvu ze bwite ndetse n’izindi nshingano zihuriranye n’iri rushanwa. Paccy yiyongereye kuri Kina Music n’ubundi yangaga ko abahanzi bayo bitabira aya marushanwa ya muzika mbere y’uko asubikwa mu myaka 3 ishize.

Salax Awards ni irushanwa ryahoze ritegurwa na Ikirezi Group baza kunanirwa kurikomeza kubera impamvu zinyuranye, ubu izina ryaguzwe n’abitwa AHUPA biyemeje kuritegura, ubu rizaba riba ku nshuro ya karindwi nyuma y’uko ryari rimaze imyaka 3 ritaba.

Mu ibaruwa Oda Paccy yandikiye abategura iri rushanwa yavuze ko impamvu zimuteye gusezera mu irushanwa ry’uyu mwaka ari ize bwite.

Yagize ati " Nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2019, ndabashimiye ndetse n’abakunzi b’umuziki wanjye babigizemo uruhare ndabashimiye.

Mfashe uyu mwanya mbiseguraho , nkaba ntazabasha kwitabira uyu mwaka kubw’impamvu bwite ndetse n’izindi nshingano zihuriranye nabyo."

Oda Paccy yatangarije Rwandamagazine.com ko hari ibindi bintu byinshi bihuriranye ariko atashatse guhita avuga.

Ubu hatangajwe ibyiciro by’abazahembwa n’abahanzi 10 bazatoranywamo uw’umwaka. Muri abo ntiharimo aba Kina Music ( Butera Knowless, Dream Boys, Tom Close , Igor Mabano) nanone yanze kongera kuryitabira. Oda Paccy na we akaba yiyongereye kuri aba bahanzi.

Oda Paccy yahatanaga mu cyiciro cy’abakobwa bitwaye neza mu myaka 3 ishize. Muri icyo cyiciro hasigayemo Charly na Nina, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni na Alyne Sano

Abahanzi batanu bazasiraga muri buri kiciro bazahabwa ibihumbi ijana (100 000Frw) naho uzagukana igihembo mu kiciro cye azahabwa Miliyoni y’amafaranga.

Umuraperi Oda Paccy amaze imyaka igera ku icumi mu buhanzi. muri icyo gihe yahawe ibihembo bitandukanye ndetse yasohoye album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe mu Rwanda. Yamenyakanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ’Mbese nzapfa’ yasohoye muri 2009.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo