Nsanzamahoro Dennis ’Rwasa’ yitabye Imana

Nsanzamahoro Dennis, umukinnyi wa Filime wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK kuri uyu wa Kane azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Rwasa azwi cyane muri film ‘Rwasa’ na ‘Sakabaka’, yanakinnye muri film zizwi hanze y’u Rwanda harimo iyitwa ‘100 Days’, ‘Sometimes in April’, ‘Operation Turquoise’ n’izindi.

Uretse kujya muri Sinema, Denis Nsanzamahoro yakoze kuri radio Flash FM kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2010 aho yakoraga mu biganiro nk’imboni y’umuguzi, Flashback Sunday, n’ikiganiro cya Kigali’s Top 20 cyanyuzagaho indirimbo 20 zigezweho ziganjemo iz’abahanzi nyarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • ######

    birababaje pe Imana ikomeze abasigaye

    - 5/09/2019 - 18:10
  • ######

    Imana imuhe iruhuko ridashira

    - 5/09/2019 - 18:11
  • ######

    Imana imwAkire ntakundi birababaje

    - 5/09/2019 - 18:12
  • MUTIMA

    Imana imwakire mu bayo

    - 5/09/2019 - 18:18
Tanga Igitekerezo