Nicky Wagon, umunyarwandakazi ushaka gutera ikirenge mu cya Corneille na Stromae

Impano y’umuhanzi ni kimwe mu bimenyekanisha igihugu akomokamo, iyo ageze ku rwego mpuzamahanga. Nicky Wagon , umunyarwandakazi ukorera muzika ye mu Bubiligi, afite inzozi zo kuzamenyekanisha u Rwanda nk’uko Corneille na Stromae barumenyekanishije.

Amazina ye nyakuri ni Uwamahoro Monique agakoresha Unique Nicky Wagon nk’amazina y’ubuhanzi.. Aririmba injyana ya RNB na Soft Rock. Muri 2008 nibwo yagiye kubana n’umuryango we mu Bubiligi aba ari naho akomereza amasomo ye. Muri 2009 nibwo yatangiye muzika aririmba mu itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana ryitwa UJC (Unité des jeunes en Christ), nyuma ajya mu rindi ryitwa Interior Record.

Nubwo batamenyekanye cyane ariko ngo mu muryango we harimo n’abandi baririmbyi, akaba yemeza ko aribo akomoraho impano yo kuririmba. Ati “ Nka maman wanjye yaririmbaga muri Chorale. Murumuna wanjye nawe araririmba cyane kandi neza nubwo atazwi, bya bindi byo kuba yaba icyamamare(célébrité).”

Arifuza gutera ikirenge mu cya Stromae na Corneille, akamenyekanisha u Rwanda

Nicky Wagon ari kwitegura kwinjira muri Kaminuza. Kuba afatanya muzika n’amasomo ye, avuga ko bitamworohera ariko kuba ari ibintu akora akunze, muzika ayishakira umwanya wayo.

Kubwe asanga kumenyakana k’u Rwanda biciye mu mpano byaratangiye akaba na we afite intego yo gukorana ingufu akazakomeza kurumenyekanisha akoresheje impano ye yo kuririmba. Ati “ Nkubu Stromae, Corneille... abo ni Abanyarwanda bazwi mu buryo buri international. Nanjye mparanira kugera ku rwego nk’urwabo kuko iyo umaze kumenyekana ikintu cya mbere baba bifuza kumenya ni uwo uriwe, naho ukomoka icyo gihe igisubizo cyanjye nugusubiza ko Ndi umunyarwandakazi.’’

Nicky Wagon avuga ko intego yihaye itoroshye ariko ngo azaharnaira kuyigeraho. Ati « Kugira intego mu buzima biba byiza ariko bikaba akarusho kuyigira muri muzika. Intego nihaye ntiyoroshye ariko nzakoresha imbaraga zanjye zose, kandi nizeye ko Imana yampaye iyi mpano izanabimfashamo. »

Uretse Celine Dion afata nk’umuhanzi w’icyitegererezo, abahanzi b’abanyarwanda akunda harimo Meddy, Urban boys, na King James .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo