Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022

Ngaruko Kelly wari uhagarariye umujyi wa Bujumbura ni we waraye atorewe kuba Nyampinga w’u Burundi w’uyu mwaka, mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyabereye mu Kigobe.

Umushinga we ni uwo guteza imbere ubucuruzi buciriritse.

Sezerano Arlène Antoine ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi (1ère Dauphine), Ishimwe Aimée Gloire aba igisonga cya kabiri (2ème Dauphine), naho Ndahiro Mégane aba Miss Popularity (wakunzwe na rubanda).

Mu bihembo Miss Burundi yegukanye, harimo n’imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, hamwe n’umushahara wa buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe, uzafata abarirwa muri miliyoni 3,2 z’amafaranga y’u Burundi, no kumurihira amashuri mu gihe cy’umwaka umwe.

Igisonga cya mbere cya Miss Burundi agenewe miliyoni 2 z’amarundi hamwe no kumurihira amashuri mu mwaka umwe, igisonga cya kabiri miliyoni 1,5 no kumurihira amashuri, naho Miss Populaire (Popularity) agenewe miliyoni 1 y’amarundi no kumurihira amashuri.

Hari kandi n’igihembo cya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Burundi yatanzwe na Angeline Ndayubaha, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, yo kugabanywa Miss Burundi n’abo bakobwa batatu bamukurikiye, yo kubafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari ryatangiye ririmo abakobwa 57, mu cyiciro cya nyuma cyabaye ku wa gatanu nijoro hari hasigayemo abakobwa 12, ariko ku munsi wa nyuma uhagarariye intara ya Kayanza ntiyashoboye kwitabira kubera uburwayi, nkuko bivugwa n’abateguye iri rushanwa.

Sultan Suleiman, ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise riri mu bategura Miss Burundi, yabwiye BBC ko gutorwa nka Miss hashingirwa ku "mushinga mwiza gusumba abandi".

Yavuze ko "ubwiza, umuco n’akaranga" biri mu bigenderwaho "ariko si byo biza imbere ya byose", ahubwo akamaro umushinga ufite ku gihugu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo