Ne-Yo yasesekaye mu Rwanda (VIDEO)

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Ne-Yo yageze mu Rwanda aho aje gukorera igitaramo cyo Kwita Izina kizabera mu nyubako nshya ya Kigali Arena.

Ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa gatanu nibwo uyu muhanzi w’icyamamare yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yasohotse ahagana ku isaha ya saa saba n’iminota mike aganira iminota mike n’itangazamakuru.

Yavuze ko yagize urugendo rurerure kuva muri Amerika aza mu Rwanda. Yasezeranyije abanyarwanda igitaramo cy’uburyohe aho ngo azaririmba akanabyina nkuko asanzwe abimenyereweho.

Igitaramo azataramiramo abanyarwanda ndetse n’abandi banyamahanga bazakitabira giteganyijwe tariki 7 Nzeri 2019 muri Kigali Arena. Meddy, Charly&Nina, Bruce Melody na Riderman nabo bazaririmba muri iki gitaramo. Cyateguwe n’ikigo
cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe ni 50.000 FRW, 25.000 FRW, 10.000 FRW na 3000 FRW ku banyeshuri.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB rwamaze kwemeza ko Ne-Yo azaba ari kumwe n’itsinda ry’abantu 17 muri iki gitaramo barimo ababyinnyi, umufasha kuvanga imiziki ndetse n’abashinzwe inyungu ze. Bo bamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2019.

Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo mu muziki ni umunyamerika ufite uruvange rw’amaraso akomora kuri nyina umwe ufite inkomoko muri Afurika na se ukomoka mu Bushinwa.

Mu 2004 nibwo yatangiye kumenyakana ubwo yagiraga uruhare mu kwandika indirimbo ya Mario yitwa “Let Me Love” yanakunzwe cyane.

Muri uwo mwaka nibwo yanditse iyo ndirimbo, ayihera umuhanzi Mario indirimbo iramenyekana cyane, abantu bamenya ko ari Ne-Yo wayanditse ahita agira amahirwe yo gusinyana amasezerano n’inzu ya Def Jam ngo ajye ayandikira indirimbo.

Yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka “So Sick”, “One In A Million” “Miss Independent” n’izindi zakunzwe n’abantu batari bake ku Isi.

Ne-Yo yegukanye ibihembo bya Grammy mu 2009 harimo icya album nziza yo mu njyana ya R&B “Because Of You” na Miss Independent yahembwe nk’indirimbo yahize izindi za R&B.

Ne-Yo azwiho kuba muri bamwe mu bahanzi bajyanisha kuririmba no kubyina ibintu bituma ashimisha abakunzi be haba ari mu gitaramo cyangwa mu mashusho y’indirimbo ze.

Mu buzima bwe, yafataga Michael Jackson nk’icyitegererezo kuri we, ndetse yigeze kuvuga ko guhura nawe bwa mbere ari kimwe mu bihe byiza yagize mu rugendo rwe rwa muzika.

Ne-Yo ukunda kwambara ingofero cyane kubera kutagira umusatsi, ni umwe mu bahanzi bubashywe muri Amerika kandi ufite ibigwi kuko uretse kuririmba asanzwe ari n’umukinnyi wa Sinema.

Ni umwe mu bagize Akanama Nkempurampaka k’irushanwa ryo kubyina rikomeye ku Isi rya “World Of Dancer.”

Yandikiye abahanzi bakomeye batandukanye indirimbo barimo Rihana Celine Dion, Whitney Houston, Ciara, Jamie Fox n’abandi benshi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Subu

    Nyamara ni byiza ariko hari n abanyamakuru bakwiriye kujya kunoza indimi!!!!!

    - 6/09/2019 - 08:41
  • Nibyiza

    welcome home Ni-yo we love you

    - 6/09/2019 - 09:41
Tanga Igitekerezo