Miss Rwanda 2019:Uburanga bw’abakobwa 6 bazaserukira Intara y’Uburengerazuba

Abakobwa 6 nibo batowe kuzaserukira Intara y’Uburengerazuba mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 Intara y’Uburengerazuba niyo yari itahiwe nyuma y’uko hari habanje gutoranywa abazahagararira Intara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa cyabereye kuri Hotel Inzozi.

Nkuko bisanzwe, abakobwa bitabiriye iri jonjora ry’ibanze babanje kwandikwa ndetse hanasuzumwa ko bujuje ibisabwa.

Umukobwa wemererwa kwiyandikisha mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2019 asabwa kuba afite icyangombwa cy’uko ari Umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport), ari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 24 y’amavuko, akoresha Ikinyarwanda neza ndetse n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili, afite uburebure butari munsi ya metero1.70 , afite Body Mass Index (BMI) ya 18.5 - 24.9.

Ikindi ni ukuba atarigeze abyara, yiteguye kumara umwaka umwe mu Rwanda mu gihe yaba atowe, yiteguye kudashyingirwa mu gihe agifite ikamba, yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose n’aho akenewe hose ndetse by’umwihariko no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda yose.

Abiyandikishije bari 17 ariko 13 nibo bemerewe guhatana. Mu bakobwa 13 baribahatanye mu guserukira Intara y’Uburengerazuba hakomejemo batandatu.

Mwiseneza Josiane waje muri iri jonjora agenda n’amaguru akagenda urugendo rw’iminota 40 niwe watunguranye cyane.

Akihagera yabwiye itangazamakuru ko we atafashe umwanya munini yikoraho ngo agaragare neza cyane, ahubwo ko yitondeye ibijyanye no mumutwe ndetse n’uko azabyitwaramo neza asubiza ibibazo by’abakemurampaka.

N’ubwo yari yicishije bugufi atanaziranye n’abantu benshi, uko yaje yiyambariye bidakabije byatumye abona abafana, maze atangiye gusubiza ibibazo by’abakemurampaka, asubiza neza bituma ajya mu bakobwa 6 bahagararira intara y’i Burengerazuba.

Mwiseneza Josiane w’imyaka 23, yasoje ayisumbuye mu byerekeye icungamutungo mu mwaka wa 2017. Yavuze ko umwanzuro wo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yawufashe yabitekerejeho neza kandi yizeye ko azagera kure.

Nyuma yo kwinjira mu bakobwa batandatu batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko “gahunda ni ugutsinda.”

Yagize ati " Ntabwo byari byoroshye, mu irushanwa byari bikomeye, yego ninjiyemo niyizeye ku buhanga bwanjye ariko ngezemo nsanga bikomeye .. Ubu igikurikiyeho ni ugukora cyane nkazagera ku ntsinzi."

Hotel Inzozi yabereyemo iki gikorwa

Habanza kurebwa imyirondoro no gupimwa ibiro n’uburebure

Abahatanye mbere y’uko bakurwamo 6 bakomeje

Akanama nkemurampaka

6 batorewe guhagararira Intara y’Uburengerazuba :

 Uwimana Triphine Mucyo (No.2)
 Uwase Aisha (No.12)
 Tuyishime Vanessa (No.9)
 Igihozo Mireille (No.6)
 Mwiseneza Josiane (No.1)
 Mutoni Deborah (No.11)

Tuyishime Vanessa

Igihozo Mireille

Mutoni Deborah

Uwimana Triphine Mucyo

Mwiseneza Josiane

Uwase Aisha

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo