Miss Rwanda 2018:Imiterere y’abakobwa 6 bazahagararira Intara y’i Burasirazuba - AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 nibwo hakomeje igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze mu gutoranya abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda 2018. Abakobwa 6 nibo batowe bazahagararira Intara y’i Burasirazuba .

Abakobwa uko ari 15 babajijwe ibibazo binyuranye n’ abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Rwabigwi Gilbert, Isheja Sandrine ari na we ugakuriye ndetse na Dr. Higiro Jean Pierre. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Kayonza.

Nyuma yo kubazwa, akanama nkemurampaka kiherereye gatoranya 6 bazahagararira Intara y’i Burasirazuba. Abatoranyijwe ni UMUTONI Charlotte , MUNYANA Shemsa , UWINEZA Solange, UMUTONI Fidela , UMWALI Lindah na BAMPIRE Diane.

Abakobwa 28 nibo bamaze gutoranywa mu Ntara 4 iki gikorwa kimaze kuberamo. Hasiyaye igikorwa cyo gutora abazahagararira Umujyi wa Kigali.

Uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUZUKI SWIFT. Azamara umwaka wose ahembwa ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi (800.000 FRW), ndetse agirwe ’ambassador’ wa Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Gutoranya abazahagararira Umujyi wa Kigali ni tariki 27 Mutarama 2018 kuri Hotel Hill Top.

UMUTONI Charlotte Afite imyaka 20. Areshya na 1.78, agapima ibiro 60

MUNYANA Shemsa Afite imyaka 19. Areshya na 1.81, agapima ibiro 56

UWINEZA Solange Afite imyaka 21. Areshya na 1.72m, agapima ibiro 50

UMUTONI Fidela Afite imyaka 20. Areshya na 1.70m, apima ibiro 64

UMWALI Lindah Afite imyaka 18. Areshya na 1.77, agapima ibiro 58

BAMPIRE Diane Afite imyaka 21. Areshya na 1.70, agapima ibiro 52

6 bazahagararira Intara y’i Burasirazuba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo