MINISPOC yihanganishije umuryango wa Alexia Mupende wishwe

Minisiteri y’Umuco na Siporo, MINISPOC yihanganishije umuryango w’ Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende wishwe atewe icyuma.

Umunyamideli Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo rw’iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019, inkuru y’urupfu rwe yashenguye imitima ya benshi.

Ibinyujije kuri Twittter, Minisiteri y’Umuco na Siporo yihanganishije umuryango w’uyu munyamideli wapfuye anitegura kurushinga mu kwezi gutaha.

Ubwo butumwa buragira buti " Minisiteri ya Siporo n’Umuco ibabajwe n’Urupfu rw’Umunyamideli Alexia Uwera Mupende witabye Imana kuri uyu wa 8 Mutarama 2019, iboneyeho kwihanganisha by’umwihariko Umuryango we ndetse n’umuryango mugari w’abanyamideli n’abahanzi nyarwanda muri rusange."

Bivugwa ko Mupende yaba yishwe n’umukozi wo mu rugo rw’iwabo ndetse Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangiye gushakisha uwo umusore witwa Niyireba Antoine yavutse ku wa 19 Werurwe 1996. Irangamuntu ye igaragaza ko yatangiwe mu Karere ka Karongi ahitwa Mubuga.

Alexia Mupende w’imyaka 35 yateganyaga gukora ubukwe n’umukunzi we witwa Allan Rwamo Kweli, tariki ya 16 Gashyantare 2019 n’impapuro z’ubutumire zari zaramaze kujya hanze.

Yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Mbere yaho mu 2006 yaje mu bakobwa batandatu ba mbere mu marushanwa ya Face of Africa ari nabyo byamwinjije ku ruhando rw’abanyamideli mu myaka itandatu yakurikiyeho.

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

Abamuzi bavuga ko yari umuntu ukunda kumurika imideli, akunda abantu kandi agashyira imbere gusenga.

Mupende yari umunyamideli wabigize umwuga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo