Mico The Best yatangije ubukangurambaga ku ndwara y’igituntu

Buri mwaka taliki ya 24 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igituntu. Umuhanzi Mico the Best yamaze gufata umwanzuro wo gutanga umusanzu we mu kurwanya iyi ndwara .

Mico The Best uri mu bakunzwe mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat yiyemeje gufatanya n’isi yose mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu gikomeje guhitana abatagira ingano ku isi.

Mico uherutse kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music,akunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abantu batandukanye ndetse n’ibikorwa by’urukundo bitandukanye.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryafashe ingambo zo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara ikomeje kuza mu z’imbere ziri kuyogoza isi kuko ihitana abarenga 4500 ku munsi.

Kugeza ubu abarenga miliyoni 40 kw’Isi bafite ubwandu bw’igituntu nk’uko bitangazwa na OMS, akaba ariyo mpamvu usaba za Guverinoma, amadini n’abantu ku giti cyabo ko bahaguruka bakarwanya iyi ndwara kuko iki ari cyo gihe cyo kuyirandura burundu dore ko inavurwa igakira.

Tubibutse ko umuhanzi ukomeye muri Uganda Bebe Cool nawe ari mu bukangura mbaga mu kurwanya iyi Ndwara y’igituntu dore ko anaherutse mu Rwanda aho yari yitabiriye inama yigaga kuri iyi Ndwara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo