Mangwende yasezeranye mu mategeko na Uwase Claudio - AMAFOTO

Myugariro wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yasezeranye mu mategeko na Uwase Claudio, umuyobozi wa Fan Club Intare za APR FC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018 nibwo bombi basezeranye kubana uko amategeko abiteganya. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya.

Tariki 29 Nzeri 2018 aribwo Mangwende yagiye gufata irembo mu muryango wa Claudio. Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 8 Ukuboza 2018.

Uwase Claudio, umuyobozi w’Intare za APR FC ni umwe mu bayishinze muri 2015. Intare za APR FC ni imwe muzifite umwihariko mu Rwanda. Iyo uganiriye na benshi mu banyamuryango bayo bemeza ko urwego igezeho ahanini irukesha umuyobozi wabo ufata imyanzuro ihamye kandi ikwiriye.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri APR FC muri Nyakanga 2016 avuye muri Rayon Sports. Kuva icyo gihe kugeza ubu niwe myugariro iyi kipe igenderaho ku ruhande rw’i bumoso.

Mangwende arahirira kubana na Uwase Claudio

Uwase Claudio arahira kuzabana na Mangwende uko amategeko abiteganya

Imbere y’amategeko ubu ni umugabo n’umugore

Nubwo urukundo rwabo rutavuzwe mu itangazamakuru , bamaze imyaka 2 bakundana uruzira imbereka ndetse babihamije basezerana imbere y’amategeko

Bamwe mu bafana bo mu Ntare za APR FC bari baje kubashyigikira

PHOTO:UWIHANGANYE Hardy

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Ezaboto

    Bari bakeye. Urugo ruhire kuri we n’ubwo ari umugambanyi wa Gasenyi.

    - 29/11/2018 - 19:40
  • Ezaboto

    Bari bakeye. Urugo ruhire kuri we n’ubwo ari umugambanyi wa Gasenyi.

    - 29/11/2018 - 19:40
  • Ezaboto

    Bari bakeye. Urugo ruhire kuri we n’ubwo ari umugambanyi wa Gasenyi.

    - 29/11/2018 - 19:41
Tanga Igitekerezo