Mackenzie agiye kurushinga na Nadjima

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Nizigiyimana Khalim Mackenzie ukomoka mu Burundi wigeze kunyura mu makipe akomeye yo mu Rwanda agiye kurushinga na Mutuyimana Nadjima baheruka kubyarana umwana w’umuhungu.

Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 24 Weruwe 2018 ndetse impapuro z’ubutumire zamaze gusohoka. Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki 24 Werurwe guhera ku isaha ya saa yine kuri Centre Recreative Kagarama. Abatumiwe bazakirwa ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu kwezi k’ Ugushyingo 2016 nibwo Mackenzie yatangiye gukundana na Mutuyimana Nadjima. Bakundanye nyuma y’uko Nadjima yari amaze iminsi atandukanye n’umuhanzi Big Farious na we ukomoka mu Burundi. Urukundo rwabo rwaje gukomera ndetse batangira kubana muri Kenya, rimwe na rimwe bakanyuzamo bakazana mu biruhuko mu Rwanda.

Tariki 28 Nzeli nibwo Nadjima yibarukiye Mackenzie umwana w’umuhungu bahise bita Nizigiyimana Abdul Rahim. Nadjima yibarukiye mu gihugu cya Kenya . Ni umuhungu wa 3 Mackenzie yibarutse kuko asanzwe afite abana 2 b’abahungu.

Mackenzie yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Gor Mahia mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Mackenzie akinira Gor Mahia kuva muri 2015. Iyi kipe yamubengutse ubwo bahuriraga muri Kagame Cup yabereye mu Rwanda muri 2014, igahita ibagurira hamwe na Sibomana Abuba bakinanaga muri Rayon Sports.

Mackenzie na Nadjima bagiye kurushinga

Aha bari kumwe n’abana Mackenzie yabyaye mbere

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo