Iradukunda Liliane yabaye Miss Rwanda 2018 - AMAFOTO

Iradukunda Liliane niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ahigitse abakobwa 20 bari bahatanye muri iri rushanwa. Uretse kwambikwa ikamba, Iradukunda Liliane yanambwitswe ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto, Miss Photogenic 2018.

Iradukunda Liliane Yitabiriye irushanwa ahagarariye Intara y’i Burengerazuba. Apima ibiro 57 na metero 1.70.

Nyuma yo gutorwa, Iradukunda Liliane yatangaje ko bimutunguye cyane kuko atakekaga ko ari bwambikwe ikamba.

Yagize ati " Byandenze ntabwo nari nziko ndi bube nyampinga...ngiye gushyira mu bikorwa ibyo niyemeje...Icyo nabwira bagenzi banjye ntabwo ari aha birangiriye, nicyo gihe ngo bajye gushyira ibyo biyemeje mu bikorwa.".

Maman we umubyara we yagize ati " Isezerano ryanjye nabwiye Imana irarisohoje kandi irarisubije...Ajya kujya mu mwiherero yansabye kumusengera, ambwira kumuha umugisha w’ababyeyi,...Imyitwarire ye yamwemereraga ikamba. Ni umukobwa utuje, uzi ubwenge, nari mufitiye icyizere."

Iradukunda Liliane yatunguwe cyane ubwo yahamagarwaga nka Nyampinga w’u Rwanda wa 2018

Iradukunda Elsa amuhanagura amarira menshi yari yamuzenze mu maso

Umunyana Shanitah, igisonga cya mbere

Irebe Natacha Ursule , igisonga cya kabiri

Liliane yahawe urufunguzo rw’imodoka yahawe

Kuri Liliane n’ababyeyi be byari ibyishimo gusa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2018 nibwo habaye ibirori byo gutora nyampinga w’u Rwanda wa 2018 . Iradukunda Liliane niwe watowe asimbura Iradukunda Elsa wari usanganywe ikamba rya 2017.

Hari mu muhango wabereye muri Kigali Conventio Centre. Abakobwa 20 nibo bari bari guhatana.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ imwe z’umugoroba abantu bari batangiye kwinjira muri Kigali Convention Centre. Abafana batandukanye biganjemo abambaye imyenda iriho amafoto y’ abakobwa bashyigikiye.

Mu Rwanda hose hari hakozwe ijonjora ry’ibanze. Abakobwa 35 nibo batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali. 20 nibo barenze ijonjora ry’ibanze , bahita banajya mu mwiherero muri Golden Tulip Hotel mu Bugesera. Bari bamazeyo ibyumweru 2.

Mu mwiherero bigiyemo inyigisho zibanze ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Iradukunda Liliane yegukanye ikamba anahabwa imodoka ya Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18. Azajya agenerwa umushahara w’ibihumbi magana inani (800.000 FRW) ku kwezi azajya ahabwa na Cogebanque. Azishyurirwa internet y’umwaka wose, yishyurirwe ’Salon de coiffure’ azajya atunganyirizamo imisatsi mu mwaka wose azamara yambaye ikamba, kugendera muri Rwandair mu ngendo zo mu mahanga ku buntu,....

Uko andi makamba yambitswe ba nyampinga:

- Igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah

Igisonga cya kabiri ni Irebe Natacha Ursule

-Miss Photogenic yabaye Iradukunda Liliane

-Miss Congeniality yabaye Uwase Ndahiro Liliane

-Miss Popularity yabaye Umutoniwase Anastasie

- Miss Heritage ni Dushimimana Lydia

Uko umuhango wagenze:

Abantu bamaze kuhagera

Uku niko Stage iteguye

Abakobwa bahatanira ikamba ubwo bageraga kuri Kigali Convention Centre

Abakobwa 20 bari butoremo nyampinga w’u Rwanda 2018

1 . Uwase Ndahiro Liliane

2 . Umunyana Shanitah

3 . Irebe Natacha Ursule

4 . Munyana Shemsa

5 . Umuhoza Karen

6 . Umuhire Rebecca

7 . Ishimwe Noriella

8 . Iradukunda Liliane

9 . Uwase Fiona

10 . Irakoze Vanessa

11 . Umutoniwase Anastasie

12 . Dushimimana Lydia

13 . Ingabire Belinda

14 . Ingabire Divine

15 . Uwonkunda Belinda

16 . Umutoniwase Paula

17 . Uwineza Solange

18 . Mushambokazi Jordan

19 . Nzakorerimana Gloria

20 . Umutoni Charlotte

-Abagize akanama nkemurampaka bamaze kugera mu mwanya wabo. Abo ni :

Teddy Kaberuka. Asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubukungu no kubisesengura.

Undi Mukemurampake ni Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’ u Rwanda muri 2016. Niwe wa mbere witabiriye Miss World

Sonia Rolland wabaye Miss France 2000 niwe ukuriye akanamankemurampaka

Sandrine Isheja. Asanzwe ari umunyamakuru

Rwabigwi Gilbert. Ni umwe mu basanzwe bakora ibijyanye no guteza imbere gusoma no kwandika.

Abafana banyuranye bari kugaragaza abo bashyigikiye

Teddy Kaberuka

Rwabigwi Gilbert

Sonia Rolland ukuriye akanama nkemurampaka

Sandrine Isheja

Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016 na we ari mu bakemurampaka

- Abakobwa uko ari 20 bari kwiyerekana babyina indirimbo ’Nyampinga’

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yiyereka abaje kureba itorwa ry’umusimbura

- Hari kwerekanwa imishinga y’abakobwa bose, buri umwe agenda avuga umushinga we, bakoreshaga ururimi rw’ icyongereza.

-Abakobwa uko ari 20 bari kubyina ’None twaza’ ya Cecile Kayirebwa. Bose bakenyeye imikenyero.

- Hari kwerekanwa amashusho y’ibikorwa abakobwa 20 bakoze bari mu mwiherero

Ba nyampinga babyina ’None twaza’ ya Cecile Kayirebwa

Uwineza Solange yagaragaje ubuhanga mu kuririmba

- Yvan Buravan ageze kuri ’Stage’...Ari kuririmba ’Oya’, indirimbo nshya ye. Ari gufasha abakobwa bahatana gutambuka muri ’Catwalk’.

Suzuki Baleno ifite agaciro ka Miliyoni 18 FRW iri buhabwe nyampinga w’u Rwanda

-Abakobwa uko ari 20 bakoze ibizamini byanditse n’ibazwa imbonankubone (Oral test). Abakobwa 10 babonye amanota menshi nibo bahita bajya mu cyiciro cyanyuma. Umukobwa watowe kurusha bagenzi be niwe uhita akomeza atanyuze muri iryo jonjora.

Abakomeje:

1.Uwase Ndahiro Liliane (akomeje binyuze muri SMS nyinshi z’abamutoye)

2.Iradukunda Liliane

3.Ishimwe Noriella

4.Umunyana Shanittah

5.Irebe Natacha Ursule

6.Dushimimana Lydia

7.Umuhoza Karen

8.Umutoniwase Paula

9.Uwase Fiona

10.Ingabire Divine

10 Bakomeje

- Hakurikiyeho umwanya w’ibazwa ku bakobwa 10 bakomeje. Buri wese ari busubize ibibazo abazwa n’abagize akanama nkemurampaka mu rurimi rw’ikinyarwanda

Iradukunda Liliane yabajijwe ahashyirwa imbaraga mu bukerarugendo ndetse n’urwego bugezeho mu Rwanda. Liliane yavuze ko ahashyirwa imbaraga ari uko abanyarwanda bakangurirwa gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyabo kurusha uko bisurwa n’abanyamahanga.

Umutoniwase Paula yabajijwe ikintu cyigeze kumubaho mu buzima bikamwigisha isomo. Yavuze ko yize ko kubahiriza igihe bifite agaciro kanini mu buzima.

Ishimwe Noriella we yabajijwe icyo ubuzima bufite intego busobanuye ndetse na we ubwe icyo busobanuye muribwo. Yavuze ko ashaka kuba umushoramari ukomeye kugira ngo ateze imbere igihugu.

Ingabire Divine yabajijwe umuntu afatiraho uruger avuga ko uwo areberaho ari Madamu Jeannette Kagame.

Shanittah we avuze ko yitabiriye irushanwa rya nyampinga kugira ngo afashe igihugu kongera ubukungu bw’igihugu , akangurira abantu kwitabira E-Banking. Asoje agira ati " Abafana banjye ndabakunda cyane, ndizera ko ntari bubatenguhe’.

Dushimimana Lydia avuze ko ari wize mukobwa rukumbi wize amashuri y’imyuga wabashije kwitabira irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Avuze ko yifuza guteza imbere abakobwa mu kwitabira imyuga ndetse no kugira abakobwa bakora serivisi zitangwa ziturutse mu mashuri y’imyuga.

Uwase Ndahiro Liliane abajijwe icyo yifuza kuzaba mu gihe kizaza n’impamvu yacyo , naho cyageze u Rwanda yavuze ko yifuza kuba umwe mu bagize intekonshingamategeko mu Rwanda. Yavuze ko yiga ibijyanye nabyo. Aramutse abaye we ngo yagira uruhare gushyiraho amategeko abanyarwanda abanyarwanda bagenderaho.

- Amanota bakoreye mu gusubiza ibibazo ari guteranywa n’abagize akanama nkemurampaka. Mukanya baratangaza 5 bakomeza mu kindi cyiciro kigana ku musozo.

5 bakomeje mu cyiciro cyanyuma

 Iradukunda Liliane
 Ishimwe Noriella
 Umunayana Shanittah
 Dushimimana Lydia
 Irebe Natacha Ursule

- Ubu bari kubazwa ibindi bibazo na Sonia Rollandn’abandi bagize akanamankemurampaka mu rurimi rw’icyongereza

Iradukunda Liliane wahamagawe bwa mbere mu bakomeje akazenga amarira mu maso...Afite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo rushingiye ku muco

Umunyana Shanitah asubiza ibibazo bya Sonia Rolland

Natacha Ursule asubiza

Dushimiman Lydia, umukobwa rukumbi witabiriye irushanwa yarize amasomo y’imyuga

Ishimwe Noriella na we yari muri 5 bageze mu cyiciro cyanyuma

Shanitah yabajijwe impamvu akwiriye kuba nyampinga, avuga ko yujuje ibisabwa by’ubwiza, ubwenge n’umuco bigenderwaho hatorwa nyampinga w’u Rwanda. Yongeyeho ko azateza imbere ubukungu bw’igihugu, akorana n’inzego z’ibanze.

Liliane yabajijwe umushinga afitiye igihugu ... Yavuze ko afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco... Kubwe ngo hari abanyarwanda batarabusobanukirwa. Yavuze ko azabuteza imbere bukamenyekana ku isi, umuco nyarwanda ukamenyekana hose.

Natacha yabajijwe isomo yigishijwe n’amateka avuga ko ari ukwitangira igihugu. Yavuze ko yize isomo arikuye ku basore n’abakobwa bari bakiri bato biyemeje gutera intambwe yo kubohora igihugu.

Dushimimana Lydia yavuze ko aramutse atorewe kuba nyampinga w’u Rwanda yashishikariza abakobwa kwiga amasomo y’imyuga bikongera ababona imirimo n’ababasha kuyihangira.

Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera. DJ Ira niwe uri kuvanga imiziki

 Umwanya wo gutangaza Miss Rwanda 2018 n’ibisonga bye urageze:

- Igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah

Igisonga cya kabiri ni Irebe Natacha Ursule

-Miss Photogenic yabaye Iradukunda Liliane

-Miss Congeniality yabaye Uwase Ndahiro Liliane

-Miss Popularity yabaye Umutoniwase Anastasie

- Miss Heritage ni Dushimimana Lydia

Andi mafoto arakomeza kongerwa mu nkuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Andika ubutumwa eeeh abo bakobwa ni beza kbs! keretse bishobotse bose bakambara ikamba!!!

    - 24/02/2018 - 22:41
  • ######

    Vyaribikwiye ko miss Rwanda aba Liliane kuko atandukanye nabandi benshi biyerekana nkabakobwa bakuze batagira ibibazo ariko uwomukobwa y’iyerekana nkuwuciye bugufi imana imushira hejuru harabatazi ukw’imana ikora w’ishira bugufi igushira hejuru biratangaje kandi biragoye kumva abantu ku mukobwa yerekanye gucabugufi kwiwe agafata moto abandi bagendeye mu modoka z’ihinze z’igugwa menshi z’irinokugenda y’ogurukira mukirere iyuwo mwigeme yariko irahingugwa mw’ijuru atahukana miss Rwanda 2018,gucabugufi gukoranije nogusenga kugira ikimazi kuri vyose.

    - 26/02/2018 - 13:30
Tanga Igitekerezo