Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 nibwo hakomeje igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze mu gutoranya abakobwa bazahatana muri Miss Rwanda 2018. Abakobwa 6 nibo batowe bazahagararira Intara y’i Burasirazuba .
Ni nyuma y’uko hari hamaze gutoranywa abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba.
Igikorwa cyo gutoranya abazahagararira Intara y’i Burasirazuba cyabereye mu Karere ka Kayonza muri Silent Hill Hotel.
Muri rusange mu Ntara y’i Burasirazuba hahatanye abakobwa 15. Niho hamaze kugaragara umubare munini nyuma y’amajyepfo abakobwa 14 hagatorwa 10.
Abakobwa uko ari 15 babajijwe ibibazo n’ abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Rwabigwi Gilbert, Isheja Sandrine ari na we ugakuriye ndetse na Dr. Higiro Jean Pierre.
Nyuma yo kubazwa, akanama nkemurampaka kiherereye gatoranya 6 bazahagararira Intara y’i Burasirazuba. Abatoranyijwe ni UMUTONI Charlotte , MUNYANA Shemsa , UWINEZA Solange, UMUTONI Fidela , UMWALI Lindah na BAMPIRE Diane.
Abakobwa 28 nibo bamaze gutoranywa mu Ntara 4 iki gikorwa kimaze kuberamo. Hasiyaye igikorwa cyo gutora abazahagararira Umujyi wa Kigali.
Uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUZUKI SWIFT. Azamara umwaka wose ahembwa ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi (800.000 FRW), ndetse agirwe ’ambassador’ wa Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.
Gutoranya abazahagararira Umujyi wa Kigali ni tariki 27 Mutarama 2018 kuri Hotel Hill Top.
Uko igikorwa cyagenze mu Mafoto:
Igikorwa cyo kubahitamo cyabereye kuri Silent Hill Hotel y’i Kayonza
Icyumba babarizwamo cyari cyateguwe hakiri kare
Abiyandikishije ubwo bari bamaze kuhagera
Habanza kurebwa ko imyirondoro yabo ihuye neza
...Bakabona kubapima uburebure n’ibiro
Abahatana ubwo bahabwaga numero
AKALIZA Lizzy (No 1) Afite imyaka 21. Areshya na 1.78, agapima ibiro 55
BAMPIRE Diane (No 2)...Afite imyaka 21. Areshya na 1.70, agapima ibiro 52
UMUTONI Charlotte (No 3)... Afite imyaka 20. Areshya na 1.78, agapima ibiro 60
IREBE Natasha (No4) ...Afite imyaka 18. Areshya na 1.71m. Apima ibiro 58
IBUKA Ines Carine (No 5) ... Afite imyaka 19. Areshya na 1.71m, apima ibiro 50
NSENGIYUMVA Liliane (No6) ...Afite imyaka 19. Areshya na 1.70 m. Apima ibiro 69
MUNYANA Shemsa (No 7)... Afite imyaka 19. Areshya na 1.81, agapima ibiro 56
UWASE Mallion (No 8)...Afite imyaka 21. Areshya na 1.70m, akagira ibiro 58
UWIMBABAZI KimiJa (No 9).... Afite imyaka 21. Areshya na 1.74m, agapima ibiro 54
UMUTONI Fidela (No 10)... Afite imyaka 20. Areshya na 1.70m, apima ibiro 64
DUKUNDE Adelice Gabiella Afite imyaka 22. Areshya na 1.7m, agapima ibiro 58
UWERA Nice (No 12) Afite imyaka 20. Areshya na 1.72m ,agapima ibiro 60
GIRAMATA Josiane (No 13)...Afite imyaka 19. Areshya na 1.76, agapima ibiro 50
UWINEZA Solange (No 14) ... Afite imyaka 21. Areshya na 1.72m, agapima ibiro 50
UMWALI Lindah (No 15) Afite imyaka 18. Areshya na 1.77, agapima ibiro 58
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na we arahari
Andrew Kareba niwe wari MC
Abakemurampaka
Buri mukobwa wese yasubije ibibazo abazwa n’abagize akanama nkemurampaka
Munyana Shemsa asubiza
Umutoni Fidela yashimishije abakemurampaka, ashayaya kinyarwanda...Yavuze ko akunda kubyina Kinyarwanda, bamusaba kubabyinira
Abahatanye uko ari 15 mbere gato y’uko babwirwa 6 bakomeje
Nyuma yo gukomeza baganiriye n’itangazamakuru
Ibyishimo byari byose
Abari babaherekeje
Photo:Mahoro Luqman