#KWIBUKA25: Musinga Joe yashyize hanze indirimbo ’ Mwakire Indabo’

Umuhanzi Musinga Joe yashyize hanze indirimbo ’ Mwakire Indabo’.

Musinga Joe avuga ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka kubwira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari abasigaye kandi bazusa ikivi cyabo.

Yagize ati " Icyo numva nuko abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi nta kindi twaba uretse indabo nziza , ikindi nuko twasubirira mu bikorwa batabashije kurangiza bari baratangiye, tukabibarangiriza , kandi ikindi twakora nuko twabatuza heza cyane mu rwibutso rwubatse neza kdi tukababwira icyo tumaze kugeraho nibyo twagezeho."

Musinga Joe yatangiye muzika muri 2012 muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare . Yatangiriye ku ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaje no kwinjira muri muzika y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Abarizwa mu Itorero rya Zion Temple i Nyanza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Mukashema Divine

    Musinga , courage urimo uradumfasha kongera kwiyumvamo ko tugomba gukora tukabasha kusa ikivi cyabacu ,komeza utugezeho nibindi bihangano byawe urakoze cyane

    - 7/04/2019 - 17:41
  • john

    Nakomerezaho

    - 24/09/2019 - 13:55
Tanga Igitekerezo