#Kwibuka25: Ishavu ku mutima wa Isheja Sandrine utarabona umubiri wa se

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine ukorera Kiss FM yagaragaje intimba n’ishavu afite nyuma y’imyaka 25 ishize atarabona umubiri wa se umubyara ngo ushyingurwe mu cyubahiro. Se yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994. Mu butubwa yamugeneye yamumenyesheje ko izina rye Butera ritazigera rizima.

Ni mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram. Sandrine yabaye nkunyuramo ibihe bikomeye yanyuranyemo na se Dr Butera Guillaume ndetse n’abavandimwe be kugeza batandukanye, se akicirwa i Nyanza ya Butare.

Ubutumwa bwe buragira buti " Imyaka 25 irashize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 ibaye mu Rwanda. Imyaka 25 irashize koko?! Iyi ntimba mu mutima ntaho ijya, mpora nkwikanga mu nzira, iteka ngira ngo ndakurabutswe nakwiterera ngo nze nguhobere nkabona ntiyari wowe.

Data, Dr Butera Guillaume, wakundaga abantu, wangaga umugayo, wavuye bose utarobanura ariko ntibyabujije wa musirikare twari duturanye ku Kabeza, kwanga kuduhisha igihe watujyanagayo Genocide igitangira wibwira ko ineza iri bwiturwe indi. Buri gihe ntangazwa n’ubutwari bwawe ndetse n’ubunyamwuga wagaragaje ubwo yangaga kuduhisha ariko kuko yararwaye zona akubaza icyo yakorera ibisebe yarafite maze nawe umuvura utazuyaje. Warakoze kutubera urugero rwiza rwo kuba umunyamwuga mubyo ukora, ugakora icyo utegerejweho nta shimwe utegereje.
Papa, ndagukumbuye. Numvise ngo wiciwe I Nyanza ya Butare, buri mwaka tujyanayo indabo nubwo kugeza uyu munsi tutarabona umubiri wawe ngo tugushyingure mu cyubahiro.

Papa, burya cya gihe tumaze gutandukana I Gahanga ubwo twakwirwaga imishwaro ugakomezanya na basaza banjye, Shema na Éloge, njye nkajyana na mama warumpetse ku mugongo, nawe twaje gutandukana buri wese akomeza inzira y’umusaraba ye. Twese twaje kongera kubonana mu buryo bw’igitangaza gikomeye, ibyo mbishimira Imana nubwo wowe nguheruka burya.

Iyo menya ko ari ubwa nyuma nari kuguhobera sinkurekure, nari kumva ijwi ryawe nkaribika kure mu mutima wanjye, nari kukureba cyane isura yawe, impumuro yawe nkabibika aho bitazigera bisibama.

Éloge imfura yawe ubu abyaye 2, hungu na kobwa. Ni umugabo w’intwari yatubereye aho utari. Ubuhanga n’ubupfura wamutoje byamukinguriye imiryango kugera no mu mahanga. Shema wakundaga cyane yabaye wowe neza neza, gucisha macye, gukunda abantu, gusetsa no kwitanga bimuranga nibyo bikutwibutsa, nawe arubatse, afite umuhungu mwiza witonda nka se. Papa, nanjye wasize mfite imyaka 6 ubu ndubatse, nitwa maman Imena. Umuhungu wanjye akunda gusoma nkanjye nawe, Papa. Nubwo atarabasha kwisomera aragenda agatora igitabo mu kabati akanzanira ngo musomere, nzi neza ko mwari kujya mugirana ibihe byiza iyo uza kuba ukiriho. BUTERA...BUTERA...BUTERA, izina ryawe ntirizazima tukiriho!"

Sandrine Isheja wari ufite imyaka itandatu muri jenoside ubu arubatse, yasezeranye na Kagame Peter muri Nyakanga 2016 ndetse banafitanye umwana w’umuhungu ufiti imyaka ibiri witwa Imena.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Sabushimike Prudence

    Niwihangane niko bimeze,turavuka tugapfa,Uzishurwa

    - 8/04/2019 - 16:27
  • Mpano

    May his Saul rest in peace!

    - 8/04/2019 - 20:46
  • Emmanuel

    Mana we ndumiwe,humura Imana ikomeze ikube hafi inkuru yawe inkoze ahantu

    - 12/09/2019 - 02:44
  • ######

    Yooo sandiri uziko utumyendira wavuze amagambo ateye ishavu ubundikurira
    amarirayandenze cyane
    gusa ihangane uzageraho ubone umubiriwe uwushyingure
    mucyubahiro ndagukomeje rwose ihangane mamamwiza
    kandi ndagukunda
    ni jeanine muringoma ndagukunda cyan
    kuko uduhinama zitwubaka cyane

    - 28/10/2019 - 09:02
  • ######

    Yooopore Sandirine

    - 26/11/2019 - 21:29
  • ######

    yo ni tuyishime shukuru wi kirehe turagukunda peee ariko inkuruyawe inkozeahanu pee
    gusa ntukihebe imana irakuzi urakoze

    - 23/01/2020 - 12:49
Tanga Igitekerezo