#KWIBUKA 25 : Deo Munyakazi yasohoye indirimbo ihumuriza abanyarwanda (VIDEO)

Munyakazi Deo ni umwe mu bakibyiruka bafite ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ihumuriza abanyarwanda akoresheje inanga gakondo.

Deo Munyakazi yatangarije Rwandamagazine.com ko muri iki gihe cy’iminsi 100 u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, na we yashatse gutanga umusanzu we abinyujije mu ndirimbo ihumuriza abanyarwanda, n’abarekotse Jenoside yakorewe abatutsi muri rusange.

Yagize ati " Muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri w’ 1994 , nahisemo gutanga umusanzu wanjye mbinyujije mu njyana gakondo, Inanga y’Iwacu kugira ngo mpumurize abanyarwanda ngira nti" ihorere Rwanda, abawe tuguhoze, wanyuze mu mwijima, uhinduka urumuri ,rumurikira iyi si Ntiruteze kuzima...."

Yunzemo ati " Urebye aho twavuye n’aho tugeze, ni heza cyane kugeza ubwo n’abanyamahanga bazindurwa no kuza kutwigiraho kuko twababereye urumuri, Uru rumuri rero, dukomeze kurusigasira duharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi. Dukomere kandi dukomezanye, twibuke Twiyubaka."

Munyakazi Deo yatangiye gucuranga inanga muri 2012 ubwo yari afite imyaka 20. Yabyigishijwe n’umusaza Mushabizi uzwi cyane mu nanga yitwa ‘Zaninka’. Ubu Munyakazi Deo abasha gusubiramo adategwa inanga zo ha mbere zigera kuri 15, ndetse akaba afite n’ize bwite.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo