Kenny Rogers, icyamamare mu muziki wa country yapfuye

Kenny Rogers, Umunyamerika w’icyamamare mu muziki w’injyana ya country, yapfuye afite imyaka 81.

Uhagarariye umuryango we yavuze ko "yapfuye mu mahoro ari iwe azize urupfu rusanzwe".

Rogers yagiye aba ku isonga ku rutonde rw’indirimbo zo mu njyana ya pop na country zikunzwe mu myaka ya 1970 na 1980, ndetse yatsindiye ibihembo bitatu bya Grammy.

Uyu uzwi cyane ku ijwi rye ryo hasi no mu ndirimbo nka The Gambler, Lucille, Coward Of The County, Evening Star n’izindi, yamaze imyaka irenga 60 mu muziki.

Yigeze gutanga incamake y’icyateye ukwamamara kwe, asobanura ko yemeza ko indirimbo ze "zivuga icyo buri mugabo aba ashaka kuvuga n’icyo buri mugore aba ashaka kumva".

Mu mwaka wa 2013 yashyizwe mu nzu ndangamurage y’umuziki wa country muri Amerika ndetse muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy’uwigaragaje cyane muri iyo njyana, agihawe n’ishyirahamwe ry’umuziki wa country.

Nta na rimwe yigeze anyura abasesenguzi b’umuziki, ariko yabaye umwe mu bageze ku bintu bikomeye cyane mu banyamuziki bo mu njyana ya pop na country.

Yanabaye uwa 10 mu bahanzi b’abagabo bagurishije ’albums’ nyinshi cyane mu mateka y’Amerika - kopi za ’albums’ zirenga miliyoni 100.

Yakoranye indirimbo na bagenzi be b’ibyamamare mu njyana ya country, barimo Dolly Parton na Willie Nelson.

Mu itangazo umuryango we wasohoye, wavuze ko "asize ikimenyetso kidasibangana mu mateka y’umuziki w’Amerika".

Rogers wanakundaga ibikorwa by’ubushabitsi (business), yanagiye ayobora ibikorwa by’ubucuruzi, cyane cyane mu rwego rw’ubwubatsi na za ’restaurants’.

Yashatse inshuro eshanu, abyara abana batanu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo