Ingabire Habibah yaba agiye kurushinga n’umugabo atwitiye

Ingabire Habibah wiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ntiyagira amahirwe yo kurenga ijonjora rya mbere yaba agiye gukora ubukwe n’umugabo bivugwa ko yamuteye inda.

Ingabire Habibah w’imyaka 21 yamamaye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye umujyi wa Kigali yatsindwa agatuka uwari ukuri akanama nkemurampaka avuga ko yibwe.

Ahandi yamenyekaniye ni muri 2018 ubwo yaserukiraga u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational ryabereye muri Poland.

Amakuru agera kuri Genesisbizz dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukobwa atwite kandi ko icyumweru kigiye gushira ari mu myiteguro y’ubukwe.

Amakuru ava mu nshuti y’ahafi na Habibah utifuje ko tuvuga amazina ye yavuze ko uyu mukobwa afite ubukwe ariko yatumiye abantu bahafi ye.

Imihango ya mbere y’ubukwe bwe ngo izaba taliki ya 21 Nzeri 2019 ariko mu kwezi kwa Ukwakira habe indi mihango.

Yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018

Uyu mukobwa usengera mu idini rya Islam azakora umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini abarizwamo.

Ingabire Habibah twagerageje kuvugana nawe ku murongo wa telefone ntiyayifata kimwe n’ubutumwa twamandikiye ntabwo arabusubiza.

Biravugwa ko yaba agiye kurongorwa n’umugabo utari Umunyarwanda mugihe yari yaratandukanye n’umusore wari waramwambitse impeta.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo