’Indoto’ , indi ’Serie’ ifite inkuru iryoshye uzajya ukurikira kuri RTV

Buri muntu wese aho ava akagera, agira ’Indoto’ n’icyerekezo aba yifuza kwerekezamo kabone n’ubwo yabibwira abantu bakumva ari nko kurota ku manywa. Muhire na we yagize indoto ndetse yifuza kuzikabya ariko koko bisa n’ibyamubereye indoto kubigeraho.

Ibyabanzaga hejuru byari ukukwinjiza neza mu nkuru y’amashusho ya ’Serie’ nshya yitwa ’Indoto’ uzajya ukurikira kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera muri Mutarama 2020.

Ni ’Serie’ yakozwe, inatunganywa na Misago Willson bita Nelly wanakoze Filime z’urukurikirane zirimo Seburikoko na City Maid nazo ukurikira kuri Televiziyo y’u Rwanda, RTV.

Indoto ni ’serie’ ishingiye ku nkuru ya Muhire warangije amashuri yisumbuye yizeye kuzahita abona akazi ariko akakabura. Inshuti ye ya kera yaje kumushuka imujyana mu Mujyi ariko iza kumuhemukira, ndetse arayibura. Ubuzima bwakurikiyeho bwaramugoye cyane, biba ngombwa ko ajya gushaka akazi k’izamu.

Nyuma yaho yaje gushaka uko yasubira mu ishuri kuko yari afite indoto zo kuzubaka Application ikomeye. Mu gihe yari atangiye amasomo ye, yakundanye n’umukobwa mwiza cyane ariko wo mu bakire. Urwo rukundo rwaje kuba igisitaza ku masomo ye ndetse rumushyira mu kaga gakomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Nelly yavuze ko abantu bakwitega inkuru iryoshye ubwo bazaba batangiye gukurikira ’Indoto’.

Ati " Abanyarwanda bitege inkuru nziza ivuga ku rubyiruko rwiga muri kaminuza
n’ubuzima busanzwe bwo mungo zo mu mujyi. Ni inkuru iryoshye nizera neza ko abantu bazakunda cyane
."

Yakomeje avuga ko bataratangaza iminsi izajya inyuriraho ariko bazabimenyeshwa vuba aha.

Uretse Filime zikundwa na benshi Misago Wilson asanzwe akora , yagize n’ igitecyerezo cyo gushinga urubuga rwa interineti rwa www.zacutv.com nk’igisubizo ku bibazo byazahaje isoko rya sinema mu Rwanda no muri Afurika.

Mu nama ya Transform Africa Summit 2019 yaberaga i Kigali uru rubuga rwaje ku mwanya wa kabiri mu mishinga yahize iyindi muri gahunda ya Face The Gorillas, aho imishinga itandukanye ivugirwa mu ruhame ba rwiyemezamimo bagahita bayishoramo amafaranga ako kanya.

Misago yavuze ko yizeye ko uyu mushinga uzafasha abakora umwuga wa sinema batandukanye bo mu bihugu by’Afurika kuko ibibazo bahura na byo ari bimwe, cyane cyane kubura isoko ryo gucuruzaho filime zabo.

Indoto series niwo mushinga ashyize hanze kuva yava muri Transform Africa Summit 2019 ndetse iyo muganira akubwira ko yizeye ko ari inkuru izagira byinshi yigisha abanyarwanda.

I bumoso hari Misago Nelly Willson wakoze akanatunganya ’Indoto’ ari na we wakoze Seburikoko na City Maid

Bamwe mu bakinnyi uzabone muri ’Indoto’ series

I buryo hari Muhire, umukinnyi w’ibanze muri Indoto Series

PHOTO: Indoto Series

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • La noire

    Hehe nutundi duseries! Gucikwa ni ukunyagwa zigahera

    - 16/12/2019 - 12:45
Tanga Igitekerezo