Impurirane y’ibirori kuri Colombe wahatanye muri Miss Rwanda 2015

Umutoniwase Colombe, umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2015 yamaze gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ni ibirori bibaye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ari nako azasabwamo, anakobwe ndetse ashinge urugo na Bagambiki Hubert bamaze imyaka 4 bakundana.

Umutoniwase Colombe ni umwe mu banyeshuri 1500 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali ) kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018.

Colombe arangije mu ishami ry’ ibaruramari (Accounting. Arangirije rimwe na ba nyirarume 2 barimo Janvier Kayitana, umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana wamenyakanye cyane kubera indirimbo yise ‘Jehovah’. Janvier Kayitana we arangije mu ishami ry’icungamutungo (Finance).

Abo banyeshuri uko ari 1500 bashyikirijwe impamyabumenyi zabo mu muhango wabereye muri Camp Kigali.

Ukwezi kwa Nyakanga 2018 kubaye ukw’impurirane kuri Umutoniwawe Colombe kuko ku itariki 14 Nyakanga 2018 aribwo azasabwa , anakobwe na Bagambiki Hubert bamaze imyaka 4 bakundana. Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe tariki 20 Nyakanga 2018.

Umutoniwase Colombe yamenyekanye ubwo yatoranyijwe mu bakobwa batanu baserukiye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2015, icyo gihe yari kumwe na Umutoniwase Flora, Ihozo Kalisi Sabrina, Vanessa Mpogazi ndetse na Gasana Darlene.

Uyu mukobwa udahwema kugaragaza ko ashyira imbere cyane isengesho, avuga ko mu byatumye afata umwanzuro wo gukundana na Bagambiki Hubert ndetse akamwemerera kuzamubera umugore ngo ni uko ari “umusore ufite icyerekezo kandi wubaha Imana”.

Umutoniwase Colombe na Bagambiki, bamenyekanye mu mwaka wa 2012 ariko iby’urukundo hagati yabo biza mu mwaka wa 2015 nyuma gato y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryegukanwe na Kundwa Doriane icyo gihe.

Abakurikiranira hafi irushanwa rya Miss Rwanda bemeza ko irushanwa rya 2015 ari rimwe mu marushanwa yari akomeye cyane. Ryari irushanwa ryarimo abakobwa benshi bahabwaga amahirwe nka Uwase Vanessa Raissa, Akacu Lynca, Mutoni Balbine, Bagwire Keza Joannah , Ihozo Sabrina, n’abandi.

Ukwezi kwa Nyakanga 2018 kubaye umugisha kuri Colombe wakurangirijemo amasomo akaba ari nako azashingamo urugo

Ababyeyi be bari baje kumushyigikira asoza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Arangirije rimwe na ba nyirarume 2 ... Uri i buryo ni Janvier Kayitana wamenyekanye mu ndirimbo ’Jehovah’ Photo:PK Studio

Tariki 20 azarushinga na Bagambiki bamaze imyaka 4 bakundana

Muri 2015, Uwase Colombe yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburengerazuba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo