Igitaramo Fally Ipupa yari gukorera mu Rwanda cyasubitswe

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Fally Ipupa wagombaga gukorera mu Rwanda igitaramo cye cya mbere , cyamaze kwimurwa kubera uburwayi bwe.

Fally Ipupa yari kuba ariwe muhanzi mukuru mu gitaramo Kigali New Year Countdown gizaherekeza umwaka wa 2019.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Events yateguye iki gitaramo, batangaje ko impamvu y’iyimurwa ry’iki gitaramo cyari giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019 byaturutse kubyo batangarijwe n’abashinzwe uyu muhanzi bababwiye ko yajyanywe igitaraganya mu bitaro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ahagana ku isaha ya saa cyenda i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Iri tangazo rikomeza rimenyesha ko iki gitaramo cyimuriwe undi munsi uzatangazwa nyuma. Abari baguze amatike ngo arakomeza kugira agaciro ariko abashaka gusubizwa amafaranga yabo bakaba bazayasubizwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu muhanzi Fally Ipupa na we yiseguye ku bafana be b’i Kigali , Bujumbura na Goma aho yagombaga gukorera ibitaramo bitandukanye.

Yagize ati " Ku bafana banjye b’i Kigali, Bujumbura, na Goma, mbabajwe no kubamenyesha ko ntazabasha kwitabira ibitaramo byose byari byaratangajwe. Amatariki mashya azatangazwa vuba. Mbiseguyeho ku bw’ingaruka byateje."

Fally Ipupa yamenyakanye cyane mu ndirimbo nka “Effescence”, “Hustler is Back”, Original, "Sweet Life "La vie est belle", Eloko Oyo n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo gitegurwa na Rwanda Events cyari kigiye kuba ku nshuro ya kane. Icyo gusoza umwaka wa 2017 cyari cyatumiwemo Koffi Olomide nk’umuhanzi mukuru ari nabwo ibi bitaramo byatangijwe. Icyo gusoza umwaka wa 2017, cyatumiwemo Yemi Alade na Sauti Sol.

Icyo gusoza umwaka wa 2018, abitabiriye igitaramo nk’iki, basusurukijwe na Bruce Melodie na Charly & Nina, na Patoranking na Simi baturutse muri Nigeria.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo