’Igisupusupu’ na Riderman bakuriwe ingofero i Rubavu muri ’Iwacu Muzika’ (AMAFOTO)

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byakomereje mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu, haririmba abahanzi 6, Riderman na Nsengiyumva Francois uzwi cyane ku izina rya Igisupusupu bakurirwa ingofero n’abanyarubavu.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019. Igisupusupu, Riderman, Makanyaga, Christopher, Queen ChA, Social Mulla na Amalon nibo bahanzi basusurukije imbaga y’abafana bari bitabiriye iki gitaramo.

Iri serukiramuco rya muzika riri kuba ku nshuri yaryo ya mbere Rubavu niho ha kabiri baje gutaramira nyuma yo kubanza i Musanze.

Igitaramo cya Rubavu cyabereye ku kibuga cya Nengo asanzwe hakinirwa umupira w’amaguru. Abakunzi ba muzika batangiye kugera ahabera igitaramo ku isaha ya saa saba z’amanywa.

Itsinda rya The Same rizwi cyane i Rubavu niryo ryabanje ku rubyiniro. Amalon niwe wakurikiyeho, ahera ku ndirimbo yitwa ‘Derila’ yafatanyije na Ally Soudy, akurikiza ho iyitwa ‘Yambi’ asoreza kuri Byakubaho ikunzwe cyane muri iyi minsi.

Social Mula yaririmbye bwa kabiri nyuma ya Amalon. Uyu muhanzi ukora injyana ya Afro Beat yahereye ku ndirimbo ‘Super Star’ ariko mu bafana ntabwo bari bakajya mu munyenga w’igitaramo. Izindi ndirimbo Social Mulla yaririmbye harimo ‘Amahitamo’,’Ku ndunduro’,’Ma vie’ n’izindi.

Social Mulla yakurikiwe na Queen Cha wahereye ku ndirimbo ‘Kizimyamwoto’, akurikizaho ‘Umwe rukumbi’ yakoranye na Riderman. Queen Cha yanyuzagamo nawe akabyinira abafana be bakavuza induru bitewe n’imibyinire ye.

Christopher wahinduye imisatsi yakurikiye Queen Cha yahereye ku ndirimbo ‘Iri joro’ imwe mu ndirimbo yazamuye izina ry’uyu muhanzi.

Nk’abandi bahanzi bamubanjirije Christopher ntabwo yerekanye itandukaniro uretse indirimbo nka ‘Simusiga’, ‘Ijuru rito’ zagerageje guhagurutsa abafana.

Mu bahanzi bakuze i Rubavu hari hateganyijwe Makanyaga Abdul ari nawe wakurikiye Christopher. Yageze ku rubyiniro abakunda indirimbo ze bariyamira. Yaririmbye indirimbo ze zagiye zikundwa ageze ku yitwa ‘Rubanda’ na ‘Hashize iminsi’ biba akarusho.

Nsengiyumva Francois wamaye ku Irina rya Igisupusupu’ niwe wakurikiye Makanyaga. Uyu musaza ufite umwihariko wo kuririmba acuranga umuduri akomeje kwerekana ko indirimbo ze zageze hose nubwo zitaraba nyinshi.

Agihamagarwa ku rubyiniro abafana bahise biyamira cyane nawe abanyurizaho umuziki mu ndirimbo ‘Icange’ na ‘Igisupusupu’.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 30 nibwo umuraperi Riderman yagiye ku rubyiniro ari nawe muhanzi wari uwanyuma.

Riderman yaje asanga abafana bakiri mu byishimo by’Igisupusupu nawe abafasha kubigumamo . Yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Horo’.

izindi ndirimbo Riderman yaririmbye ni ‘Umwana w’umuhanda’, ‘Abanyabirori’, ‘Abo turibo’,’Inyuguti ya R’ n’izindi.

DJ/VJ Phil Peter niwe wavangaga imiziki

Nsengiyumva uzwi cyane ku izina rya Igisupusupu yashimishije benshi i Rubavu

Abafana bari benshi cyane

Riderman na we yakuriwe ingofero n’abakunzi ba muzika b’i Rubavu

Makanyaga Abdul na we yishimiwe cyane

Queen Cha na we yataramiye abanya Rubavu

Social Mula

Christopher

Ambasadeli Habineza Joseph, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant Yacu Ltd ku mwanya wa CEO (Chief Executive Officer) yaganirije abanyarubavu ku bigendanye no gushinganisha ibyabo

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo