Icyamamare muri Zouk, Slaï agiye gutaramira abanyarwanda

Icyamamare mu Njyana ya Zouk , Slaï ukomoka mu Bufaransa agiye kuza gutaramira abanyarwanda.

Tariki 22 Gashyantare 2018 nibwo Slaï azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Nicyo gitaramo cya mbere cya Kigali Junction kizaba kibaye mu mwaka wa 2019.

Umutesi Axelle ushinzwe itangazamakurumuri RG Consult ari nayo Kompanyi itegura Kigali Junction ari nabo bazanye Slaï mu Rwanda yatangarije Rwandamagazine.com ko kuzana Slaï ari amahirwe bagize kuko bari bamaze igihe bakoresha abahanzi baririmba mu Cyongereza.

Ati " Ubu twatangiye kuzana n’abaririmba mu gifaransa. Ubushize mwabonye ko twazanye M’bilia Bel mwabonye ko yakunzwe n’abantu benshi bumva ururimi rw’igifaransa. Ariko abakoresha icyongereza nabo si ukuvuga ko batazagaruka."

Axelle yakomeje avuga ko akarusho ari uko Slaï azaza mu kwezi kwa Gashyantare gufatwa nk’ukwezi k’abakundana.

Ati " Gashyantare ni ukwezi k’urukundo harimo St valentin kandi Zouk ni injyana ibamo amagambo y’urukundo."

Slaï yavutse tariki 10 Gashyantare 1973 muri Val-d’Oise mu gihugu cy’Ubufaransa.

Indirimbo ye yise ‘Flamme’ iri mu zamumenyekanishije cyane. Muri 2002 yasohoye Album yitiriye izina rye. Iyo Album yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yise ‘La dernière danse’. Nyuma yaho yakomeje gukora albums zinyuranye.

Izindi ndirimbo zakunzwe cyane harimo Ne rentre chez To ice soir, Ca ne te convient Pas, Une derriere chance, Autour de toi n’izindi zinyuranye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo