Icyamamare mu gusetsa Basket Mouth arasetsa abitabira Seka Festival 2019

Mu gihe hakomeje ibitaramo bya Seka Fest 2019 bitegurwa na Arthur Nation bisozwa kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019, bimwe mu bihangange mu rwenya rwa Afurika byageze mu Rwanda ndetse byizeza abazitabira kutazabumba umunwa.

Ni ibitaramo byatangiye ku Cyumweru gishize aho Micheal Sengazi yashimishaga abatari bake. Ku wa Gatanu habaye igikorwa cyo kugenda batwara abantu muri bus ku buntu, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ari nako abasore n’inkumi bo muri Arthur Nation bazwi nka Seka Rising Stars(aba bakaba ari abanyarwenya barimo kugenda bazamurwa na Arthur Nation), bagenda basetsa abantu muri iyo modoka imenyerewe ku izina rya Tembera u Rwanda.

Umunya-Nigeria Bright Okpocha uzwi mu rwenya ku mazina ya Basket Mouth ukomoka muri Nigeria wanamaze kugera mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ko yajyaga anyura i Kanombe agiye mu bitaramo za Uganda na Kenya akifuza kuba yahakorera igitaramo, gusa izi nzozi ze zaje kuba impamo ubwo yahuriraga na Arthur Nkusi muri Uganda bakabiganiraho, nyuma baza kubinoza neza ubwo baongeraga guhurira muri Afurika y’epfo.

Basket wagarukaga cyane ku bwiza bw’abanyarwanda n’abanyarwandakazi, yakomeje avuga ko yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza gifite isuku n’umutekano, asoza yizeza abazitabira ibi bitaramo ko batazahisha amenyo kuko yiteguye kubasetsa bagakwenkwenuka.

Basket umaze imyaka 21 mu mwuga w’ubunyarwenya arataramira abanyarwanda kuri iki Cyumweru i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Ni igitaramo gitangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Kwinjira ni 10.000 FRW na 20.000 FRW.

Abandi banyarwenya baraba bari muri iki gitaramo ni Nkusi Arthur, Eric Omondi wo muri Kenya na Salvado wo muri Uganda.

Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’urwenya ritegurwa na Arthur Nkusi umaze kubaka izina mu gusetsa abantu.

Nkusi Arthur utegura Seka Fest

Abanyarwenya bakizamuka nabo bitabiriye Seka Fest 2019

Umunya Nigeria kabuhariwe mu gusetsa, Basket Mouth yiteguye gusetsa abanyarwanda bagataha banyuzwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo