Hatangajwe amatariki Seburikoko izongera kunyuzwa kuri RTV

Hashize iminsi Filime y’uruhererekane ya Seburikoko itanyuzwa kuri RTV ariko mu gihe cy’ukwezi kumwe iraba yongeye gutambutswaho . Abari baziko ibya Seburikoko bimurangiranye ngo bazatungurwa no kubona yigobotoye mu bibazo byari byamubanye insobe.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Seburikoko yabaye ihagaritswe kwerekanwa kuri Televiziyo y’igihugu, RTV. Hari ku mpamvu z’irushanwa ry’igikombe cy’isi cyari cyegereje aba ari nabwo Afrifame Pictures iyitegura yabaye ishyizemo akaruhuko.

Yahagarariye aho Seburikoko yari mu bibazo bikomeye

Aho Seburikoko yahagarariye, Seburikoko (Niyitegeka Gratien), umukinnyi w’ibanze yari mu bibazo bikomeye. Nyuma y’uko yari yaravuye mu Mujyi nabwo ahunga ibibazo bitari bimworoheye, yabeshye umugore we ko avuye i Burayi, amugenera impano(yaguze mu mafaranga yibye), biba aho.

Nyuma nibwo Kantengwa (umuturanyi wo kwa Seburikoko) wari waranamufashije ubwo yari mu Mujyi, yagarutse mu cyaro avuguruza byose Seburikoko yaje abeshya abo muri Gatoto .

Aho Seburikoko yari igeze , Kadogo (musaza wa Kantengwa) na we abafa afashe umwanzuro wo kujya kumwishyuza ibyo yari yahawe na mushiki we ngo amuzanire, Seburikoko akabyigurishiriza.

Seburikoko azabasha kwigobotora mu bibazo yari arimo

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Misago Nelly Wilson, umuyobozi wa Afrifame Pictures ari nayo itegura ,ikanageza ku banyarwanda Filime ya Seburikoko, yatangaje ko mu gihe cy’ukwezi kumwe aribwo abakunzi bayo bazongera kuyibona kuri RTV.

Ati " Twari twashyizemo akaruhuko gato ngo igikombe cy’isi gitambuke. Abakunda Seburikoko bazongera kuyibona guhera ku itariki 23 Nyakanga 2018, ikomeze mu gihe cy’umwaka wose uri imbere.

Nkuko abayikunda baziko ihoramo ibishya, nisubukurwa nabwo hazaba harimo ibyihariye. Icya mbere abantu bazatungurwa nuko Sebu nubundi azabasha kwigobotora mu bibazo yari arimo nubwo abenshi ahari babonaga ko amayeri ye amurangiranye. Hazaba harimo abakinnyi bashya kandi b’abahanga. Iminota n’amasaha byo bizaguma uko bisanzwe."

Seburikoko iri guhatanira igihembo muri ZIFF

Kuri ubu Seburikoko ni imwe muri Filime ziri guhatanira ibihembo mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema muri Zanzibar , ZIFF:Zanzibar International Film Festival. Iri serukiramuco riteganyijwe hagati ya tariki 7 na 15 Nyakanga 2018.

Misago Nelly Wilson ukuriye Afrifame Pictures ubwo yakiraga igihembo Seburikoko yegukanye tariki 8 Ugushyingo 2017. Seburikoko yegukanye igihembo nka Best Drama mu bihembo byahawe abanyamakuru bitwaye neza bikanahurirana n’umunsi mpuzamahanga nyafurika w’Itangazamakuru

Seburikoko iri muri Filime 6 z’abanyarwanda ziri guhatana muri ZIFF. Izo filime ni ‘Seburikoko’ ya Misago Nelly Wilson iri guhatana muri category ya Web Series category, ‘Carver’ ya Alexander Sibomana, ‘Icyasha’ ya Clementine Dusabejambo, ‘The Island’ ya Yuhi Amuli na ‘Imfura’ ya Samuel Ishimwe Karemangingo . Izi zindi ziri guhatana mu cyiciro cya Short Films. Indi ni ‘Sukut’ ya Moise Ganza iri guhatana muri Film School category.

Kubwa Misago, uyobora Afrifame Pictures ngo kuba Seburikoko yarahiswemo mu yandi ma ‘Series’ menshi yahatanaga ngo ni ikigaragaza ko koko ifite umwimerere.

Ati " Abanyarwanda barayikunze kuko bayibonyemo umwihariko. Kuba iri guhatana muri ZIFF ni ikintu cyiza kuri Sinema nyarwanda kandi nk’abategura Seburikoko twarabyishimiye.

Tuzajya muri Zanzibar kuri ariya matariki turebe ko yakwegukana igikombe ariko icy’ingenzi si gigihembo ahubwo ni uko izerekanwa hariya kandi ikaba yarafashwe mu zihatana. Ni intambwe nziza cyane. ZIFF ahanini yibanda mu kwerekana Filime. Seburikoko rero n’abanyamahanga bazabafasha kuyibona."

ZIFF ni iserukiramuco ngarukamwaka. Ni umwanywa mwiza w’abatunganya Filime wo kuba babasha guhura bagasangira ubumenyi mu gihe cy’amahugurwa (workshop sessions) akunda kuba mu gihe cy’iryo serukiramuco. Baba baganira uburyo sinema nyafurika yarushaho kuzamuka atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi yose.

Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikaba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’umugoroba (18H45) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera saa Sita zuzuye z’amanywa (12H00).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • uwamurera lily

    mwaratubabaje kuki mwagiye mutadusezeye koko amaso agahera mu kirere

    - 25/06/2018 - 13:41
Tanga Igitekerezo